Mu bice bine byabanje twabonye ibintu bitandukanye Bibiliya ivuga ku kurambagiza. Mu gusoza uru ruhererekane turareba ku bintu bitatu by’ ibanze Bibiliya itegeka umusore n’ inkumi bari mu gihe cyo kurambagiza kwirinda kugira ngo iki gikorwa kizabageze ku kubaka urugo rwiza.
Kwirinda kurambagiza mu bujiji
Imwe mu mvugo zimenyerewe cyane ni uko “urukundo ari impumyi” nyamara iyi mvugo si ukuri. Icyo ijambo ry’ Imana ritubwira ni uko urukundo rutwikira ibyaha byinshi.1 1 Petero 4:8 Ariko ikiruta byose mukundane urukundo rwinshi, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi. Gutwikira ibyaha no kutabibona ni ibintu bibiri bitandukanye. Urukundo rwuzuye si impumyi. Ahubwo, rugira ubushobozi bwo kurenga ibibi by’ uwo ukunda. Ikibabaje ni uko usanga kenshi abantu bari kurambagiza badashaka kubona ibibi by’ abo bakundana cyangwa se bakabyirengagiza nkana kubera gutinya ko kubibona byababuza gukomeza gukundana.
Usanga umuntu atifuza no kumva umubwira intege nke z’ uwo bakundana. Iyo hagize ugerageza kubimubwira yihutira kubihakana na mbere yo kubyumva. Ugasanga umukobwa cyangwa umusore yishyizemo ko uvuze ikibi ku uwo bakundana wese aba ashaka kubateranya. Kuburyo n’ ababyeyi be usanga atemera kubatega amatwi. Ibyo nibyo twita kurambagiza mu bujiji. Umuntu uri kurambagiza akwiye kuba yiteguye gutega amatwi no gusesengura amakuru yose ajyanye n’ uwo bakundana cyangwa imibanire yabo.2 Imigani 19:20 Emera inama kandi wumve icyo wigishijwe kugira ngo kugira ngo mu maherezo uzabe yawe uzabe uzi ubwenge. Maze akamenya intege nke za mugenzi we, kuburyo amukunda azi neza uwo akunze uwo ariwe. Kandi akajya mu rukundo azi neza ibyo agiyemo ibyo aribyo n’ ikiguzi cyabyo.
Kwirinda kuyoborwa n’ irari ry’ ibintu
Kimwe mu bintu bikunze kuranga abantu barambagiza muri iki gihe n’ irari ry’ ibintu. Usanga hari abantu bafashe kurambagiza nk’ inzira yo kubona ubutunzi aho usanga umusore cyangwa umukobwa ashishikajwe n’ ibyo mugenzi we atunze aho gukora ngo nawe ashake ibye. Ibyo nabyo hari icyo Bibiliya ibivugaho. Pawulo yihanangiriza abizera mu 2 Abatesalonike 3:10 agira ati “kuko iki ari cyo twabategetse tukiri kumwe namwe, ngo umuntu wese wanga gukora ntakarye.” Maze akitangaho ubuhamya ko nubwo yari afite ubutware bwo gutungwa nabo, yahisemo gukora ngo ababere icyitegererezo cy’ uko umuntu akwiye gutungwa n’ ibyo yakoreye.
Iri hame ryo gutungwa n’ ibyo umuntu yakoreye ntirihindurwa ni uko umuntu ari mu rukundo n’ undi aho usanga abantu bashingira ku marangamutima basangiye maze ugasanga umwe arakoresha ubwo bushuti nk’ inzira yo kwibonera indamu. Hari ibintu bibiri bikomeye Imana yanga bijyana n’ uyu muco mubi. Icya mbere ni uko ibi bikurura ubunebwe3Imigani 12:24 Ukuboko k’ umunyamwete kuzatwara ariko ukoboko k’ umunyabute kuzakoreshwa uburetwa. ugasanga umuntu ntacyifuza gukora ahubwo ahora ateze amaboko kuri mugenzi we. Iki ni ikintu kibabaza Imana kubera ko umuntu wese Imana yamuhaye ubushobozi runaka bwo kugira icyo akora kikagirira abandi akamaro.4 1 Petero 4:10 Kandi nk’ uko umuntu yahawe impano abe ariko muzigaburirana, nk’ uko bikwiriye ibisonga byiza by’ ubuntu bw’ Imana bw’ uburyo bwinshi. Iyo rero uhisemo kudakora uba uhombeje abandi kandi uba ubaye igisonga kibi cy’ iyo mpano y’ Imana. Icya kabiri ni uko hari agaciro Imana yagennye ko umuntu akura muri uko kuba hari icyo amariye abandi binyuze mu murimo akora. Iyo rero uhisemo kudakora uba wiyambuye ako gaciro. Ugasanga aho kubera abandi igisubizo ahubwo uhindutse umutwaro.
Kwirinda ubusambanyi
Inshuro nyinshi Bibiliya igaruka ku busambanyi nk’ icyaha kibi Imana yanga urunuka.5Kuva 20:14 Ntugasambane. Ubusambanyi ni imibonano mpuzabitsina ikozwe hagati y’ abantu babiri batari umugabo n’ umugore bashyingiranywe. Pawulo agaruka kuri iki cyaha mu 1 Abakorinto 6:18 agaragaza impamvu abizera badakwiye gusambana agira ati “Muzibukire gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y’ umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we. Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’ Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.”
Muri iki gihe, iyo ubwiye abari kurambagiza kwirinda ubusambanyi usanga bihutira kubaza ngo ese mu bijyanye n’ imibonano mpuzabitsina ni ibiki byemewe hagati y’ umusore n’ umukobwa bari kurambagizanya? Pawulo abigarukaho mu 1 Abatesalonike 4:3-4 agira ati “Icyo Imana ishaka ni iki: ukwezwa kwanyu no kwirinda gusambana, ngo umuntu wese areke kurengēra cyangwa kuriganya mwene Se kuri ibyo, kuko Umwami wacu ahora inzigo y’ ibyo byose nk’ uko twabanje kubabwira no kubahamiriza.”
Uretse ko icyo kibazo abizera batagakwiye no kukibaza, ariko n’ igisubizo cyacyo kiroroshye. Icyo ijambo ry’ Imana ritubwira ku bijyanye n’ imibonano mpuzabitsina ni uko yemewe gusa hagati y’ abashakanye. Ibyo rero biduha uburyo bwiza bwo kumenya ibitemewe hagati y’ abatarashyingiranwa. Bisaba gusa kureba ibyo utakwifuza ko umugore wawe (cyangwa umugabo wawe niba uri umugore) yakorana n’ undi muntu. Ibyo utifuza ko uwawe yakorana n’ undi muntu, nawe ntiwemerewe kubikorana n’ umuntu wese mutashyingiranywe.
Ese wowe ubitekerezaho iki?
Mu kurambagiza kwawe ujya wibuka kwirinda, cyangwa ubikora nkaho uri uwawe ngo wigenge? Aho ntukomeza kugoragoza ijambo ry’ Imana ngo urebe ko hari umwanya ryaguha wo guhaza irari ryawe aho guhunga icyaha?6Abaroma 13:14 Ahubwo mwambare umwami Yesu Kristo, kandi ntimuhe urwaho imibiri yanyu ngo ibone uko ikora ibyo yifuza.
Ese witeguye gukoresha impano Imana yaguhaye ngo ugirire umumaro abandi cyangwa ushyize imbere kurya utwabandi witwaje ko hari ubucuti mufitanye?
Ese wemera kugirwa inama cyangwa umeze nk’ uwo Bibiliya yita umupfu: mu gihe umunyabwenge yemera kugirwa inama, we imirimo ye ihora imutunganira?7 Imigani 12:15 Imirimo y’ umupfu ihora imutunganira, ariko umunyabwenge yemera kugirwa inama.
Imana idutabare!
Nkunda ukuntu musobanura ibintu mu buryo bworoshye kumva. Mukomereze aho
Amen. Murakoze cyane, ibi bintu birasobanutse rwose kandi biri practical. Turakomeza kubasengera ngo Imana ikomeze kubashoboza kudufasha, mukomereze aho!
Nibyo rwose, Kurambagiza kwaba christo kugomba gushingira ku ijambo ry’Imana nibwo mudaha urwaho irari ry’imibiri. Murakoze
Nibyiza Kugirwa Inama bishingiye kwi jambo ry’Imana rero ibikubiye muriyi nyigisho byose nibyukuri Kandi abantu biyi minsi babo gamiye mugushaka ibinezeza imibiri yabo ndetse nubutunzi bwihuse butavuye mu mbaraga zamaboko yabo.
Nkunze cyane ishusho ngari muduhaye (Kwirinda kurambagiza mu bujiji ). Dufatanye gusenga kandi Imana ikomeze ibagure muri byose.
Murakoze cyane.
Ku cya kabiri, nta watinya kuvugako umuntu urambagiza akuruwe n’ibyo undi atunze aba ari umujura. Ni ubusambo no kuriganya cyane. Ikibyemeza nuko adashobora gutinyuka kubwira uwo “bakundana” ko aricyo amukurikiranyemo/amushakaho. Byahita bibatanya.
Ubuntu bubane namwe.
Amen
Ibi ni bimwe mubintu abantu benshi bakeneye kumenya, cyane cyane urubyiruko rwegereye igihe cyo kurambagiza mwakoze cyane kubitekerezaho no gufasha abantu twese tuzashaka! Merci et courage!
Yewe ntakundi pe ndashima Imana mbere yo yanyemeye nkaba umwe mubana bana bayo.
ikindi mvuga kuribi nuko nsanze ari ubundi buntu bw’Imana kubyumva.
Nafashe umwanya ndabisoma byose nuko bifunguye imiryango kukuri ko kurambagiza ntarimfite.
Ibi bintu sibyo kwihererana ndabisangiza olivie na mukuruwe adolphe nabo babishakire umwanya wihariye wo kubisoma.
Murakoze
Murakoze cyane ndumva muduhaye ibisobanuro byiza cyane kandi bidufasha murikigihe isi yahindutse pee
Murakoze cyane rwose kudusobanurira neza ku buryo dufite kwitwara mugihe cyo kurambagiza tubirebeye mu Ijambo ry’Imana, ndabikunze mpise numva ngiye no gusoma Ibidi bice, kandi Imana ishimwe ko irimo kubakoresha umurimo ukomeye turabasengera ngo Imana ikomeze kubungura ubwenge ngo murusheho gufasha benshi.
Murakoze Cyane
Imana ishimwe kubwanyu!. Murakoze cyane
Imana ishimwe kubwanyu p
Hari byinshi turi kungukira mu nyigisho mutanga