Mu gice cya mbere twarebye igisobanuro cyo kurera neza, urugero rw’ umubyeyi mwiza n’ icyitegererezo cyo kurera neza. Ikibangukira abantu benshi iyo basoma inyigisho nk’ iyo bibwira ko kumenya icyo kurera neza ari cyo bihagije ngo babe ababyeyi beza gusa ntibihagije. Muri iyi inyigisho turareba ubuzima bw’ umwe mu bantu bakomeye muri Bibiliya ariko bagize intege nke mu kurera kwabo kabone nubwo yari azi icyo amategeko y’ Imana abivugaho. Nyuma yo kureba amakosa yakoze turareba icyo twakora muri iki gihe cyacu ngo umuntu yirinde kugwa mu mutego yaguyemo.
Intege nke za Dawidi mu kurera
Umwe mu bantu bakomeye muri Bibiliya ni umwami Dawidi. Imana yamutoranyije nk’ umuntu ufite umutima umeze nkuko ishaka. 1Ibyakozwe 13:22 Mu buyobozi bwe kandi afatwa nk’ umwami w’ intwali kandi wacaga imanza zo gukiranuka mu bantu bose.21Abami 18:13 Nubwo yabaye umunyabigwi ukomeye gutyo ariko, iyo turebye icyo Bibiliya itubwira ku buzima bwe nk’ umubyeyi biragoye kuvuga ko Dawidi yabaye umubyeyi mwiza.
Imwe mu nkuru zivuga ku buzima bwa Dawidi nk’ umubyeyi ni iyo dusanga muri 2 Samweli 13. Aho umwe mu bahungu be agambirira gusambanya mushiki we ndetse akabigeraho nubwo byari ikizira mu maso y’ Imana.3 Abalewi 18:19 Amunoni yararikiye mushiki we Tamari maze arirwaza asaba se Dawidi ko uwo mushiki we ariwe waza kumutekera no kumwitaho. Dawidi arabyemera ategeka Tamari kujya kwita kuri musaza we. Amunoni abonye Tamari amufata ku ngufu.
Ikibabaje kurutaho ni imyitwarire ya Dawidi nk’ umubyeyi muri iki kibazo. Aho gushyira imbere icyo ijambo ry’ Imana rivuga, nk’ uko twabibonye mu gice cya mbere cy’ iyi nyigisho, Dawidi ashyira imbere amarangamutima ye. Dawidi arakazwa n’ ibyabaye42 Samweli 13:21 ariko ntabashe guhana umwana nk’ uko byari bikwiriye icyaha cye.
Mu kurera kwe, Dawidi yakurikizaga amarangamutima ye kuruta icyo ijambo ry’ Imana rivuga. Ibyo byatumye atabasha kubera abana be icyitegererezo bari bakeneye ngo bakure biringira Imana kubw’ agakiza kabo n’ imibereho yabo ya buri munsi. Ibyo kandi byagize ingaruka atari kuri Dawidi gusa n’ aburungano rwe ahubwo no ku rubyaro rwakurikiyeho.
Icyo twakwigira ku makosa ya Dawidi
Nubwo ibigwi bya Dawidi nk’ umuyobozi ari ibyo kwifuzwa, amakosa yakoze mu kurera ni umutego ababyeyi benshi bari kugwamo muri iki gihe. Uko iterambere ryihuta usanga ari nako abantu barimo guhirimbanira kujyana na ryo batitaye ku kiguzi cyaryo ku muryango. Iterambere ryihuse risaba gukora cyane. Gukora cyane bisaba amasaha y’ ikirenga. Uko amasaha y’akazi yiyongera ni ko amasaha yo gusabana hagati y’ abana n’ ababyeyi arushaho kugabanuka. Ibi rero bituma ababyeyi n’ abana batagirana ubusabane bwimbitse.
Iyo ababyeyi badafitanye ubusabane bwimbitse n’ abana, usanga ababyeyi bagerageza gushumbusha abana mu kubaha ibyo basabye byose. Kenshi bakabikora batabanje gusesengura neza ngo barebe ibikwiriye. Dore ko ni uko gusesengura nabyo bisaba undi mwanya aba babyeyi usanga badafite. Ntawatinya kuvuga ko ibisa n’ ibi aribyo byabaye kuri Dawidi kugeza ubwo umuhungu we Amunoni yari yirwaje maze agasaba ko mushiki we Tamari ariwe uza kumutekera no kumwitaho, nyamara ari amayeli yo kugira ngo abone uko amufata ku ngufu.52 Samweli 13 Dawidi yihutiye guha umuhungu icyo amusabye atitaye ku gusesengura ngo amenye impamvu yihishe inyuma yabyo.
Ikindi kijyana n’ ubu busabane budashoye imizi ni ubushobozi buke bwo guhana neza. Guhana ni kimwe mu bintu bisaba ubusabane bwimbitse hagati y’ umwana n’ umubyeyi. Kubera ko ari nta gihano kinezeza ugihanwa…6 Abaheburayo 12:11, biroroha cyane ko umwana afata nabi igihano ahanwa. Kimwe n’ uko kubera ko umubyeyi ahana umwana wakoze ibidatunganye biroroshye ko umubyeyi yakwisanga yakabije mu buryo ahana umwana we. Bisaba rero ubusabane bwimbitse hagati y’ umubyeyi n’ umwana kugira ngo guhana bikorwe neza mu buryo butuma byera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro.7Abaheburayo 12:11
Kimwe na Dawidi guhana bigora ababyeyi benshi muri iki gihe, nyamara guhana ni imwe mu nshingano ikomeye Imana yahaye ababyeyi. Ababyeyi bakwiye kubaka ubusabane bwimbitse n’ abana babo kuburyo biborohera kubatoza amahame y’ ibanze y’ ubutabera. Aho umwana akura azi ko icyaha gikwiriye igihano cyacyo. Maze ibyo bikaba inzira izamugeza ku kumva icyo bivuze kuba ari umunyabyaha ukwiye igihano cy’ urupfu nk’ intambwe ya mbere igeza umuntu ku kwizera Yesu. Kubera ko kwizera Yesu bisaba umuntu kubanza kwimenya nk’ umunyabyaha ukwiye igihano cy’ urupfu ndetse ukeneye uwamukiza ari we Yesu.
Bitekerezeho neza
Ababyeyi benshi usanga badafata umwanya wo gutekereza ku buryo bareramo abana babo. Usanga umuntu atekereza ko, uko yarezwe ukuyemo ibyo abandi bakora yanga ukongeraho ibyo we atabonye ariko yumva yifuza ko umwana we yabona, bihagije ngo arere abana be neza. Ese wowe iyo utekereje ku kurera neza ni iyihe shusho iza mu bwenge bwawe? Ese iyo shusho niyo Imana yari ifite itegeka abantu bayo uko barera abana babo?8Gutegeka 6.6-7 Cyangwa se uravuga uti njye ibyo ntibindeba ndacyari ingaragu, ese wumva witeguye ute guhirimbanira kurera neza?
Ni koko ibihinyuza ni byinshi mu rugendo rwo kurera neza ariko n’ inyungu zo kurera neza nazo ni nyinshi. Ikindi kandi wibuke ko utari wenyine muri uru rugamba. Mu nyigisho zabanje twabonye neza ko inshingano ya mbere y’ ababyeyi ari uguhindurira abana babo kuba abigishwa ba Kristo. Bityo mu kurera neza dufite isezerano ry’ umwami wacu rivuga ngo “kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’ isi” nk’ uko turisanga mu itegeko ry’ Umwami wacu. 9Matayo 28:20.
Wowe mubyeyi wifuza kurera neza ushyira imbere icyo ijambo ry’ Imana rivuga ariko ukaba ubona imbogamizi ari nyinshi, humura nturi wenyine muri uwo murimo, Imana iri kumwe nawe ngo igushoboze. Nawe utarabyara ukaba wumva ikiguzi cyo kurera neza kiguteye ubwoba, humura Imana yiteguye kuguha imbaraga zose bisaba ngo ubashe kurera neza. Ni umugambi w’ Imana ko abana barerwa neza bagakura bayiringira kubw’ agakiza kabo n’ imibereho yabo ya buri munsi.
Icyo usabwa ni kimwe gusa, umwanditsi w’ imigani yabivuze neza ngo “wiringire Uwiteka n’ umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.”10 Imigani 3:5-6
Imana iguhe umugisha!
Murakoze cyane kubw’ iyi nyigisho, ni byiza rwose ko natwe abatarashaka tumenya neza ibijyanye no kurera neza hakiri kare… Imana ikomeze kudushoboza gukora neza inshingano twasigiwe n’ Umwami wacu Yesu yo guhindura abantu abigishwa be, bizadufasha mu kurera.
Imana yo mu ijuru ihabwe icyubahiro kuri uyu murimo mwiza yabagabiye, birashoboka ko ubatwara imbaraga nyinshi, ariko ndabingingira gukomeza kuzitanga kuko murimo mukora ukomeye. Iki kibazo cyo kurera nabi ni ikibazo gikomereye isi. Uyu munsi umwana arimwo guhabwa uburenganzira bwo kwihitiramo icyo ashaka ariko akenshi biva kuko ababyeyi bananiwe inshingano yabo yo kurera. Uyu munsi icyo umwana ararikiye cyose aragihabwa ababyeyi benshi bakumva aribwo baba bakunze abana babo, nyamara iyi nyigisho yagakwiye kutubera urugero rwiza ko niba umwana asabye ikintu umubyeyi akwiriye kugitekerezaho mbere yo kugikora kandi mugihe umwana aguye mu ikosa akarihanirwa. Uyu munsi ni abana bake bahanwa, ndetse bisigaye bigoye ko umwana ahanwa kuko bitangiye gufatwa nko kuvogera uburenganzira bwe. Ariko nkuko babitubwiye Umwuka w’Imana arikumwe natwe kudushoboza gukora uyu murimo. Mwibuke aya magambo ” Kuko uwo Uwiteka akunze ari we ahana,..”Abaheburayo 12:6. Igikorwa cyo guhana kigaragaza urukundo nyakuri ufitiye uwo uhana. Imana idufashe kuba ababyeyi barera abana neza.
Iyi nyigisho Ni nziza cyane,gutegekwa kwa kabiri6:6_7
Ababyeyi dufite inshingano zo kwigisha abana bacu amategeko y’Imana,tukizera ko Imana izakoresha ibyo kugira ibihishurire.
Imana ibidushoboze ndetse itwigishe iduhindure kuko abana usanga bareba nibyo dukora ndetse na makosa dukora uko tuyitwaramo birabigisha.
Dukeneye Ubuntu bw’Imana pe