Icyo Bibiliya ivuga ku kurambagiza (igice cya 4)

Mu nyigisho iheruka twabonye ko kurambagiza nta soni biteye kandi ko ari ikintu kigira ingaruka ku bantu barenze umusore n’ umukobwa bari kurambagizanya. Bityo, kurambagiza si ikintu abarambagiza bakwiye kwihererana. Muri iyi nyigisho mbere yo gusubiza ikibazo cy’ umwe mu basomye iyo nyigisho, turabanza turebe izindi mpamvu 2 zituma abarambagiza badakwiye kubyihererana. Turareba ku nshuti n’ umuryango nk’ abagira inama abarambagizanya kandi bakanabafasha kwirinda.

Kurambagiza neza bisaba kugisha inama

Bibiliya igaruka kenshi ku kamaro ko kugisha inama mbere yo gufata ibyemezo runaka. Umwanditsi w’ igitabo cy’ imigani agaruka cyane ku kugisha inama nk’ isoko y’ ubwenge mu byo umuntu akora agira ati  “imirimo y’ umupfapfa ihora imutunganira, ariko umunyabwenge yemera kugirwa inama.”1Imigani 12:15 nyuma kandi yongeraho ngo “emera inama kandi wumve icyo wigishijwe, kugira ngo mu maherezo yawe uzabe uzi ubwenge.”2Imigani 19:20 

Kimwe mu byo abarambagiza bakunze kwirengagiza ni ukuba atari bo bantu ba mbere bakundanye kandi hari byinshi bakwigira ku bababanjirije muri urwo rugendo. Ibyo bisa no kujya kugura igikoresho runaka nk’ imodoka ari ubwa mbere maze ntubanze kubaza ngo umenye amakuru ahagije. Nk’ urugero ngo umenye niba ubwoko runaka wishimiye bujyanye n’ ikiguteye kugura icyo gikoresho cyangwa ubushobozi bwawe bwo kucyitaho kugira ngo kizaguhe umusaruro witeze. 

Kurambagiza neza bisaba kwirinda

Inshuro nyinshi muri Bibiliya, iyo Imana ivuga ku bijyanye n’ umubano w’ abantu itinda cyane ku byo bakwiriye kwirinda kuruta kubabwira ibyo bakwiriye gukora. No mu kurambagiza rero, hari byinshi byo kwirinda kugira ngo icyo gikorwa kigeze abarambagizanya ku kubaka urugo rwiza bifuza. Kimwe mu byo abarambagiza bakwiye kwirinda ni icyo Bibiliya yita “irari rya gisore.” Ni ukuvuga gutwarwa n’ amarangamutima ashingiye ku kwifuza ibyo ab’ urungano rwawe bararikiye. 

Ahugurira Timoteyo kwirinda irari rya gisore, Pawulo agaruka cyane ku gufatanya n’ abandi nk’ intwaro muri urwo rugamba. Agira ati “Nuko uhunge irari rya gisore, ahubwo ukurikize gukiranuka no kwizera n’urukundo n’amahoro, ufatanije n’abambaza Umwami wacu bafite imitima iboneye.32 Timoteyo 2:22 Guha umuryango n’ inshuti  umwanya ubakwiye mu kurambagiza kwawe ni bumwe mu buryo bwizewe bwo  gufatanya n’ abandi guhunga irari rya gisore. Inshuti n’ umuryango bagufasha kutirengagiza ukuri kw’ ijambo ry’ Imana cyangwa ukuri k’ ubuzima bwawe bwite ngo utwarwe n’ amarangamutima ashingiye ku kwifuza ibyo aburungano rwawe bararikiye.

Gusubiza uwatwandikiye

Murakoze cyane kubw’izi nyigisho. Kurambagiza si icyaha ndetse umuryango ukwiye kubimenya gusa nagize nanone ikibazo; ni uruhe ruhare bible igaragaza ko umuryango ubigiramo? Umusore abanza gusaba uburenganzira ababyeyi b’umukobwa? Abikoze bakamwangira wenda kubera impamvu zabo bwite akwiye kumvira cg? Murakoze nabyo muzabivugeho.

Rubona on Icyo Bibiliya ivuga ku kurambagiza igice cya 3

Ukuri ni uko Bibiliya itavuga kuri iki kibazo watubajije mu buryo bwihariye nko kuvuga ngo ujye ubanza ubaze ababyeyi b’ umukobwa hanyuma nibatabyemera uzabigenze gutya. Bityo rero uburyo bwizewe bwo kubona igisubizo cy’ iki kibazo ni ukubanza kureba neza amahitamo abarambagiza basanzwe bafite. Ayo mahitamo agenwa n’ ibindi ijambo ry’ Imana ritubwira haba ku buzima bw’ abizera muri rusange cyangwa ku bijyanye no kurambagiza by’ umwihariko. Kimwe muri ibyo ni ukubaha ababyeyi. Ni ukuvuga ko, icyo wahitamo icyo ari cyo cyose, kigomba kuba kitavuguruzanya n’ ihame ryo kubaha ababyeyi. 

Muri Bibiliya tubona ingero zitandukanye z’ uburyo abana bubaha ababyeyi mu bijyanye no kurambagiza. Ku ruhande rumwe tubona ababyeyi bahitiramo abana abo bazabana.4Itangiriro 24 Ku rundi ruhande tukabona abana bihitiramo abo bazabana. Hakaba n’ ubwo abana bahitamo maze nyuma bakabwira ababyeyi uko bahisemo.5Abacamanza 14:1-4 Gusa muri ibyo byose abana bakomeza kubaha ababyeyi nk’ uko ijambo ry’ Imana ribibategeka.6Kuva 20:12  

Bityo rero, igisubizo gishingiye ku kuri kwa Bibiliya hano ni uko: nta tegeko risaba umusore kubanza kubaza ababyeyi mbere yo kurambagizanya n’ umukobwa wabo, cyane ko hari ubwo usanga bitanashoboka. Ariko, aho bishoboka ni uburyo bwiza bwo kubaha icyubahiro bakwiye mu buzima bw’ umukobwa wabo. Aha ni ngombwa kwibuka ko n’ aho bidashoboka, ntibibuza ko muri urwo rugendo rwo kurambagizanya ari ngombwa guha umuryango n’ inshuti umwanya mudategereje umunsi w’ ubukwe. Kubera ko umuryango w’ umuntu ugira uruhare runini cyane mu gutuma aba uwo ariwe, bityo kwaba ari ukwibeshya gutekereza ko ushobora kumenyana n’ umuntu mu buryo bubageza ku gushakana wirengagije umuryango we.

Mu gihe rero bishoboka ariko wabisaba ababyeyi bakabyanga, ukeneye kubanza kubitekerezaho kabiri mbere yo kwanzura ko ikibazo ari ababyeyi. Kubera ko, buri mubyeyi wese aba yifuriza umwana we ibyiza. Kandi kuba umubyeyi w’ umukobwa wishimiye kurambagiza atakubona nk’ umuntu ukwiye kurambagiza umukobwa we ntago ari akantu gato. Nk’ umusore, ukeneye kubanza kugenzura neza niba impamvu zituma umubyeyi atakubona nk’ umuntu ukwiye kurambagiza umukobwa we koko nta shingiro zifite kuko kenshi izo mpungenge ziba zishingiye ku rukundo akunda umwana we n’ amakuru make agufiteho adatuma akwizera.

Ikibabaje ni uko abasore benshi iyo bigenze gutyo usanga bahitamo gusuzugura ababyeyi mbere yo kwisuzuma bo ubwabo. Nk’ abizera, dukeneye kwibuka ko atari impanuka kuba mu bakobwa bose uziranye nabo, uwo wishimiye kurambagiza ababyeyi be batagufitiye icyizere. Nubwo atari buri gihe, ariko kenshi, ababyeyi baba bari mu ukuri ugendeye ku makuru bafite naho abana baba batwawe n’ amarangamutima igihe kitaragera. Bityo, kubanza kubiha igihe gihagije cyo kubitekerezaho, kubisengera no kugisha inama mbere yo kwanzura ko “babitewe n’ impamvu zabo bwite” nibyo bigufasha kubona igisubizo gikwiriye.

Reka dusoreze aha ngaha tugushimira ku kibazo cyiza wabajije uramutse utanyuzwe n’ iki gisubizo wakongera ukabaza. Tubonereho kandi gushishikariza n’ undi wese waba afite ikibazo icyo ari cyo cyose ku bijyanye n’ urushako n’ icyo Bibiliya iruvugaho kubaza. Twizera ko twagera ku kubaka umuryango nyarwanda urangwa n’ ingo nziza zishoreye imizi mu rukundo rwa Kristo dufatanyije tugasubira mu ijambo ry’ Imana maze tukemerera Imana yo yashyizeho urushako akaba ariyo itwigisha uko rukwiye kumera.

Imana ibahe umugisha.

Ese iyi nyigisho yagufashije? Fatanya natwe uyisangiza inshuti zawe ngo nazo zifashwe:

5 thoughts on “Icyo Bibiliya ivuga ku kurambagiza (igice cya 4)

  1. Murakoze cyane kubw’ inyigisho nziza mukomeza kutugezaho. Nakunze uburyo mwasubije ikibazo cya Rubona neza. Imana ibahe umugisha!

  2. Murakoze cyane rwose kubwizinyigisho mukomeje kudusangiza,Kandi Imana ishimwe rwose ko irimo kubikoresha mubuzima bwanjye nkakomeza ku growing muburyo butandukanye ngasobanukirwa byinshi, rwose Praise God for that .
    Kumenya ibi ni ingenzi : ko kurambagiza neza bisaba kwirinda no kugisha Inama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *