Icyo Bibiliya ivuga ku kurera neza Igice cya 1

icyo Bibiliya ivuga ku kurera neza igice cya 1

Abantu benshi batekereza kurera neza nko guha umwana ibyo abo mu rungano rwe bafite. Ni ukuvuga nko kumujyana mu ishuli ryiza, kumubonera imyambaro myiza, n’ ibindi abana bakenera bitewe n’ ikigero bagezemo n’ aho ibihe bigeze. Abandi nabo bagatekereza ko ari ugutoza umwana imico myiza ituma aba umuntu ushimwa mu bandi. Maze akazigeza kuri byinshi biruta n’ ibyo ababyeyi be bagezeho. Ese Bibiliya yo ibivugaho iki? Muri iyi nyigisho turareba icyo Bibiliya iduha nk’ igisobanuro cyo kurera neza, urugero rw’ umubyeyi mwiza n’ icyitegererezo cy’ abizera mu kurera neza.

Igisobanuro cyo kurera neza

Mu nyigisho zacu zatambutse hari inyigisho yitwa Intego y’ urushako igice cya 2 n’ iyitwa Umwanya nyakuri w’ urushako igice cya 5 zombi zagarutse ku cyo Imana yifuza ku babyeyi mu kurera abana babo. Twabonye ko kurera neza bisaba ko umubyeyi abaho ubuzima buvoma umunezero wabwo muri Kristo n’ umurimo yakoze ku musaraba. Bityo, umwana yamwigana bikamugeza nawe ku kubaho ubwo buzima buvoma umunezero wabwo muri Kristo. Twabonye kandi ko kurera neza bitagaragarira mu bwinshi bw’ ibyo umubyeyi aha umwana we. Ahubwo, tubirebera ku mibereho y’ uyu mwana nk’ urubyaro rukurikiyeho. Kurera neza ni ukubera abana bawe icyitegererezo bakeneye ngo bakure biringira Imana ku bw’ agakiza kabo n’ imibereho yabo ya buri munsi. Kubera ko icyo Imana yifuzaga ishyiraho amahame yihariye yo kurera, ni ukugira ngo haboneke urubyaro rukurikiyeho rwiringira Imana. Bityo, umubyeyi wareze neza ubuzima bwe butera abana be gukura biringira Imana ubutazayivaho. 

Urugero rw’ umubyeyi mwiza

Umwe mu babyeyi beza Bibiliya itubwira ni umukecuru witwa Hana. Mu gihe cy’ abacamanza ubwo Eli yari umutambyi, Hana yagiye mu rusengero gusenga asaba Imana umwana. Maze asezeranya Imana ko nimumuha azamutura Imana akaba uwo kuyikorera.11 Samweli 1. Imana yasubije gusenga kwa Hana. Imuha umwana w’ umuhungu, amwita Samweli. Samweli niwe witirirwa ibitabo bibiri byo muri Bibiliya: 1 Samweli na 2 Samweli,  ni nawe wimitse umwami Dawidi uzwi cyane muri Bibiliya.21 Samweli 16 Hari ibintu bibiri bidufasha kubona Hana nk’ urugero rw’ umubyeyi mwiza. Icya mbere ni imibereho ye ya buri munsi nk’ umubyeyi. Icya kabiri ni ingaruka z’ iyo mibereho mu buzima bw’ umwana we Samweli.

Mu mibereho ya buri munsi ya Hana nk’ umubyeyi, tubona ibintu bibiri bikomeye. Icya mbere, mu buzima bwe bwa buri munsi Hana yiringiraga Imana atitaye ku bimuzengurutse. Icya kabiri Hana yashyiraga imbere kumvira Imana kuruta ibyifuzo bye bwite. Mu gihe Hana yari ingumba tumubona ajya mu rusengero agatura Imana agahinda ke nubwo abo mu rusengero batumvaga ibyo arimo. Nyuma yo kubyara Samweli kandi, tubona Hana ashyira imbere kumvira ijambo ry’ Imana. Agatanga Samweli ngo abe mu rusengero nk’ uko yari yarabisezeraniye Imana,3 Umugabo nahiga Uwiteka umuhigo cyangwa niyibohesha indahiro, ntagace ku isezerano rye ngo aryonone, ahubwo ahigure ibyaturutse mu kanwa ke. Kubara 30:3 atitaye ko nawe uyu mwana yari yamubonye amubabaye. Kwiringira Imana muri byose no gushyira imbere kuyumvira mu mibereho ye ya buri munsi nibyo bidufasha kubona Hana nk’ urugero rw’ umubyeyi mwiza mu bavugwa muri Bibiliya.

Ingaruka y’ ubuzima Hana yabayeho nk’ umubyeyi tuyirebera mu myitwarire y’ umwana we Samweli. Bibiliya itubwira ko Samweli yaje guhinduka umuhanuzi n’ umucamanza ukomeye w’ ubwoko bw’ Imana. Bityo, Samweli yabaye rwa rubyaro rukurikiyeho rwiringira, Imana yifuzaga kugeraho ubwo yashyiriragaho abantu bayo amahame agenga kurera.4zaburi 78 Bibiliya itwereka ko Hana, umugore w’ ingumba utazwi, yabaye umubyeyi mwiza ndetse kuruta Eli wari umutambyi mu rusengero. Kugeza ubwo Samweli ariwe usimbura Eli umutambyi mu cyimbo cy’ abana be. Abana ba Eli ntibabaye rwa rubyaro rukurikiyeho rwiringira Imana, Imana yifuzaga.5

Icyitegererezo cyo kurera neza

Ibyo Hana yakoze, agahitamo kumvira ijambo ry’ Imana kuruta ibyifuzo bye maze agatanga Samweli nk’ uko yari yarasezeranye, si ikintu gishya muri Bibiliya. Ahubwo, ni byo na sekuruza Aburahamu yakoze ubwo Imana yamusabaga kuyitambira umwana we Isaka. Ku rundi ruhande kandi, Ibi si ibintu Imana yagiye isaba abayizera gusa. Ahubwo n’ Imana ubwayo nibyo yakoze ubwo yatangaga Kristo ngo asohoze isezerano ryayo. 

Bityo rero, icyitegererezo cyo kurera neza si Hana cyangwa abandi bantu batandukanye bakomeye muri Bibiliya. Ahubwo, icyitegerezo cyo kurera neza ni Imana. Imana niyo abo bose biganaga mu kurera kwabo. Umubyeyi urera neza ni urera yigana Imana. Agashyira imbere kumvira ijambo ryayo kubirutisha amarangamutima ye no guhaza kwifuza kwe cyangwa uk’ umwana we. 

Kurera neza wigana Imana ariko, si ikintu kibangukira umuntu muri kamere ye. Icyoroshye ni ukugerageza guha umwana ibyo ashaka byose cyangwa guhaza ibyifuzo byawe nk’ umubyeyi ku mwana. Kenshi ugendeye ku marangamutima yawe aho kwita ku cyo ijambo ry’ Imana rivuga. Kuba umubyeyi wigana Imana bisaba kwakira kamere y’ Imana muri wowe. Iyo kamere y’ Imana niyo iha umuntu ubushobozi bwo kwigana Imana mu kurera kwe. Iyo kamere y’ Imana rero, itura muri twe binyuze mu mpano y’ umwuka wera abizera bahabwa ku buntu. Ni ukuvuga ko umuntu wamaze kwizera Kristo aba afite muri we Umwuka wera wamushoboza kurera neza aramutse yemeye kumwumvira. Mwuka wera uvuganira n’ abizera mu ijambo ry’ Imana. Bityo umuntu wamaze kwizera Yesu abasha kuba umubyeyi mwiza iyo yemeye kumvira ijambo ry’ Imana mu kurera kwe.

Bitekerezeho neza

Ese wowe ufite muri wowe uyu mwuka wera ukeneye ngo ubashe kuba umubyeyi wigana Imana? Niba utaramwakira, Mwuka wera ni impano abizera bahabwa ku buntu. Icyo bigusaba gusa ni ibintu bibiri wemera maze ukabigenderamo. Icya mbere ni ukwemera ko uri umunyabyaha ukwiye igihano cy’ urupfu kandi ukaba utabasha kukikiza kubera ko icyaha kiri muri kamere yawe nk’ umuntu ukomoka kuri Adamu. Icya kabiri ni ukwemera ko Kristo wenyine ariwe wagukiza icyo igihano. Kubera ko we yabayeho ubuzima buzira icyaha arangije yemera kuba umucunguzi w’ abamwizera kubwo gupfa no kuzuka kwe. Ibyo rero ni ihame ry’ amateka ariko bishobora guhindura ubuzima bwawe nonaha uhisemo kubigenderamo. Ubigenderamo wihana ibyaha byawe maze ukakira Kristo nk’ umwami n’ umucunguzi wawe. Fata icyemezo nonaha ubisabe Imana nawe urahabwa iyo mpano y’ Umwuka wera uha abamwumvira ubushobozi bwo kuba ababyeyi beza bigana Imana.6
Abaroma 3:20-25
20Ngiyo impamvu nta muntu n’umwe uba intungane imbere y’Imana yitwaje ko akurikiza amategeko yayo. Icyo Amategeko abereyeho ni ukumenyesha umuntu ko yacumuye. 21Ubu ariko Imana yagaragaje uburyo igira abantu intungane imbere yayo, Amategeko atabigizemo uruhare. Ubwo buryo bwemejwe n’Amategeko n’ibyanditswe n’abahanuzi. 22Ibagira intungane babikesha kwemera Yezu Kristo. Ibigirira abamwizera bose nta kurobanura. 23Koko bose bakoze ibyaha, ntibagera ku kigero cy’ikuzo ry’Imana. 24Ariko none Imana yabahereye ubuntu kuba intungane imbere yayo, babikesha gucungurwa na Kristo Yezu.

Niba kandi waramwakiriye ongera utekereze ku gaciro kumvira ijambo ry’ Imana bifite mu buryo urera abana bawe. Ni kangahe wigomwa ibyo umutima wawe wari urarikiye kugira ngo wumvire Imana mu kurera kwawe? Ni kangahe uhitamo kudasharirira umwana wawe n’ ubwo yakoze ibidatunganye ahubwo ukamugaruza umutima w’ ubugwaneza? Ni kangahe uhitamo kuganira n’ umwana wawe kuruta kureba amakuru yo hirya no hino? Ni kangahe uhitamo gushyira imbere icyo ijambo ry’ Imana rivuga kuruta ibigezweho n’ ibyo wowe wabonye cyangwa utabonye mu bwana bwawe? Bitekerezeho neza maze ufate akanya nonaha usabe Imana kugushoboza kuba umubyeyi wigana Imana mu kurera kwawe.

Imana idufashe!

Ese iyi nyigisho yagufashije? Fatanya natwe uyisangiza inshuti zawe ngo nazo zifashwe:

4 thoughts on “Icyo Bibiliya ivuga ku kurera neza Igice cya 1

  1. rwo ndumva nkeneye umwanya uhagije wo gusoma ibi bintu nkabyuz neza ndabashimira cyane kubwa kazi murimo mukora ubu ndikubyumva mucamake ariko nkeneye kubiha umwanya uhagije mwakoze

  2. Imana ibahe umugisha Urushako.rw,,, ntsinzwe mumutima ndasaba Imana NGO Impe ubuntu bwayo bwo kumvira Mwuka wera wayo inantegura kuzabasha Kurera neza!
    Ikibazo; Ese ntibishoboka ko warera umwana muburyo bwiza ark akakunanira akajya muzindi nzira zitarizo amaze gukura??? Ese wakora iki??

  3. Imana ishimwe cyane rwose ko Ibintu idusaba bidakomeye kuberako ariyo ibikora muritwe
    Nubwo muri kamere muntu bitoroshye ko tubasha kumvira ljambo ryayo ndetse no kwiringira Imana ,bityo NGO nabazadukomokaho bazatwigireho babeho biringira Imana, ariko Imana ishimwe ko ariyo cyitegererezo cyacu mu kurera Neza ,bityo tukabikora twigana Imana.
    Imana rwose ikomeze kutwishurira kugirango turusheho kuyiringira ,bityo abana kuko biga bigana nabo bazigana uko tubayeho murakoze

  4. Nibyo koko Imana ni ikitegererezo dukwiye kumvira Imana no gutoza abana bacu kuberaho Christo .iyi nyigisho nzajya nkomeza kuyisoma kandi nsabire abanditsi gukomeza kuyoborwa na Mwuka wera ngo boye gucika intege kuri uyu murimo! Imana iduhane umugisha.Amen!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *