Icyo Bibiliya ivuga ku kurambagiza (igice cya 3)

Icyo Bibiliya ivuga ku kurambagiza 3

Mu nyigisho yacu iheruka twarebye ku mwanya w’ amarangamutima mu kurambagiza. Muri iki gice turakomeza mu Indirimbo ya Salomo 1:4b maze turebe ku mwanya w’ inshuti n’ umuryango muri iki gikorwa cyo kurambagiza. Turavuga ku mpamvu 2 udakwiye kwihererana ibyo kurambagiza kwawe.

Kurambagiza nta soni biteye

Impamvu ya mbere udakwiye kwihererana ibyo kurambagiza kwawe ni uko kurambagiza nta soni biteye. Iyo turebye ibijyanye no kurambagiza muri Bibiliya tubona umuryango uza imbere ndetse rimwe na rimwe no kuruta amarangamutima y’ umukwe n’ umugeni. Nyamara, kubera kwangirika kw’ imiryango n’ ubucuti usanga abarambagiza badaha umuryango n’ inshuti umwanya munini. Bakunze kubyihererana nk’ aho biteye isoni cyangwa ari icyaha kuba uyu musore umutima we wishimiye umukobwa runaka. Ibyo ariko, bibusanye ni ukuri kw’ ijambo ry’ Imana. Urukundo hagati y’ umusore n’ inkumi bageze igihe cyo kurambagiza ni ikintu cyiza ndetse cyo kwishimirwa n’ inshuti n’ abavandimwe nk’ uko bigaragara mu gace ka kabiri k’ umurongo wa kane w’ igice cya mbere cy’ Indirimbo ya Salomo. Aho abakobwa b’ inshuti z’ umugeni bishimira ko mugenzi wabo ari mu rukundo kandi bakitegura kuzanezeranwa nawe.

Abakobwa
“Tuzanezerwa tukwishimana,
Tuzasingiza urukundo rwawe tururutisha vino,
Bafite impamvu rwose bagukundira.”

-Indirimbo ya Salomo 1:4b

Ibi kandi bigaragara neza iyo turebye uburyo inshuti n’ umuryango bishimira ubukwe. Igitangaje ni uko kenshi usanga abantu benshi bashaka kubona ubukwe ariko bakirengagiza ko habanza urukundo narwo rubanzirizwa n’ ubushuti hagati y’ umusore n’ umukobwa bageze igihe cyo kurambagiza. Ababyeyi bakwiye gutoza umusore cyangwa umukobwa wabo akamenya ko kurambagiza nta soni biteye ahubwo ari ikintu baha agaciro kandi biteguye kumuherekeza muri urwo rugendo. Ibyo babikora bamutega amatwi kandi baha agaciro ibyifuzo bye mbere yo kumuha inama no kumucyaha bashingiye ku mpamvu zabo bwite. Maze abana n’ ababyeyi bakagirana ubushuti bwihariye.

Ibi kandi bisaba umwana nawe kwitoza gutega amatwi ababyeyi be no kubakingurira ubuzima bwe. Niba uri umusore cyangwa umukobwa wifuza kuzagira urugo rwiza, biragusaba gutangira none kubaka ubushuti n’ ababyeyi bawe cyangwa se abandi bantu batandukanye abakuruta n’ abo mungana bashobora kuguherekeza mu rugendo rwo kurambagiza. Bakishimana nawe igihe hari ibyo kwishimirwa. Bakababarana nawe igihe biri ngombwa. Maze, bakakurinda kuba wa mutwe umwe utigira inama.

Kurambagiza birenze mwebwe babiri

Impamvu ya kabiri udakwiye kwihererana ibijyanye no kurambagiza kwawe ni uko kurambagiza birenze mwebwe babiri. Abantu bari mu gihe cyo kurambagiza kenshi bibwira ko ibyo barimo ari ubuzima bwabo bwite, maze bakabyihererana. Inshuro nyinshi babitewe n’ ubwoba no kutizera imiryango n’ inshuti zabo. Nyamara, Bibiliya itwereka ko kurambagiza ari igikorwa umuryango ugiramo uruhare rwihariye kuburyo hari n’ubwo byakorwaga n’ umuryango aho kuba umusore.1Itangiriro 24. Abarambagiza bakwiye kurenga ubwo bwoba no kutizera bakakira ukuri ko kurambagizanya kwabo bigira ingaruka ku bantu barenze bo babiri, uhereye ku miryango n’ inshuti zabo.

Kimwe mu bibaho iyo umuntu atangiye kurambagiza ni uguha umwanya n’ agaciro kihariye uwo barambagizanya. Ibyo bituma rimwe na rimwe abo mu miryango  yabo baba batakibabona nka mbere. Ugasanga hari ubwo bitera amakimbirane, abo mu muryango wawe ntibishimire uwo murambagizanya. Ibyo bishyira umutwaro utari ngombwa kuri aba barambagizanya. Abarambagiza bakeneye gusangiza ubuzima barimo umuryango wabo ukamenya impinduka zabaye n’uko bazitwaramo. Ibyo, iyo bikozwe neza bituma abarambagizanya bunguka inshuti ku mpande zombi maze umubano wabo ukarushaho gushyigikirwa ugakomera.

Bitekerezeho neza

Ese wowe ni iki kikubuza gusangiza inshuti n’ umuryango ibijyanye no kurambagiza kwawe? Ahari se nta nshuti zo kwizerwa ubona mu buzima bwawe kuburyo wazisangiza iby’ ubuzima bwawe cyangwa se wumva ari ibintu byo kwihererana? Cyangwa se wumva ufite ubwoba bwo kugira icyo ubabwira kuko utinya ko batakwakira amahitamo yawe cyangwa bazaguseka biramutse bitagenze nk’ uko ubiteganya?

Niba ari uko bimeze ukeneye kwitoza kubaka ubucuti buzima kurutaho uhereye ku bantu bo mu muryango wawe. Umuryango n’ inshuti zawe bakwiye kuba abantu wasangiza ibiri kuba mu buzima bwawe udafite ubwoba ubwo ari bwo bwose. Mu bandi bizera Kristo ni ahantu heza ho gushakira inshuti. Reba abantu bizera Kristo muziranye maze utangire wubake ubucuti bwimbitse nabo bizagufasha cyane muri uru rugendo rwo kurambagiza. Uzibuke kureba abantu bo mu byiciro bitandukanye nk’ ab’urungano rwawe, abakuruta ndetse n’ abato kuri wowe, abashatse n’ ingaragu. Bose urabakeneye mu rugendo rwawe rwo kurambagiza.

Fatanya natwe gusenga

Abantu benshi babayeho ubuzima bwo kuba nyamwigendaho. Ntibagira inshuti zo kwizerwa kuburyo bazisangiza ubuzima bwabo. Usanga umuntu afite abantu bo mu muryango, abo bakorana, abo basengana cyangwa se n’ abandi bakorana ibintu runaka ariko atagira inshuti z’ ukuri. Dukeneye gusenga Imana ngo ihumure amaso yabo babone ibyiza bahomba kubera kubaho bonyine. Abandi nabo kubera guhemukirwa n’ abo bitaga inshuti zabo bahorana ubwoba kuburyo badashobora kwizera umuntu n’ umwe. Dukeneye kubasabira ngo Imana ikize imitima yabo kandi ibahe inshuti zo kwizerwa.

Ese wowe ufite inshuti zo kwizerwa wasangiza ubuzima bwawe ntacyo uhishe? Ese ni bangahe ubereye inshuti yo kwizerwa kuburyo bashobora kugusangiza ubuzima bwawo badafite ubwoba? Fata akanya nonaha usenge usabe Imana kugushoboza kubera abandi inshuti yo kwizerwa no kuguhuza n’ abantu bazakubera inshuti zo kwizerwa.

Imana iguhe umugisha!

Ese iyi nyigisho yagufashije? Fatanya natwe uyisangiza inshuti zawe ngo nazo zifashwe:

7 thoughts on “Icyo Bibiliya ivuga ku kurambagiza (igice cya 3)

  1. Murakoze cyane kubw’izi nyigisho. Kurambagiza si icyaha ndetse umuryango ukwiye kubimenya gusa nagize nanone ikibazo; ni uruhe ruhare bible igaragaza ko umuryango ubigiramo? Umusore abanza gusaba uburenganzira ababyeyi b’umukobwa? Abikoze bakamwangira wenda kubera impamvu zabo bwite akwiye kumvira cg? Murakoze nabyo muzabivugeho

  2. Murakoze cyane. Nanjye nagize ikibazo. ESE mugihe kubaka ubushuti numuryango bikomeje kugorana bitewe Wenda nimpamvu zimiryango zitarinziza, ESE nigute mukwiye gukomeza kurambagizanya mudakurikije izompamvu zitarinziza kndi nabwo mutabyihereranye cyane?

    1. Ushobora kubona igisubizo mu byo twasubije Rubona mu nyigisho yakurikiyeho. Ikindi ni uko kurambagiza neza / kimwe no kubaka urugo rwiza bisaba umuryango mugari (community) urenze ababyeyi bawe n’ abandi musangiye isano ry’amaraso. Ibyo ariko tuzabigarukaho ku buryo burambuye mu zindi nyigisho. Murakoze

  3. Murakoze rwose!!
    Nibyo koko inshuti n’imiryango zifite uruhare runini mu kurambagizanya ku umusore n’umukobwa.
    Ari mpamvu badafite kubyihererana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *