Mu gice cya mbere twabonye ko intego ya mbere Imana yari ifite ubwo yaremeraga Adamu umufasha kwari ukugirango umuntu abeho mu busabane bwuzuye. Muri iki gice cya kabiri turareba intego ya kabiri Imana yari ifite ishyiraho urushako: kororoka maze aba bantu Imana yaremye bafite ishusho yayo bakuzura isi.
Kuzuza isi ishusho y’ Imana
Mu itangiriro 1:27-28, Bibiliya itubwira ko Imana imaze kurema uyu mugabo n’umugore bafite ishusho yayo, yabahaye umugisha iti “mwororoke mugwire mwuzure isi”. Intego ya kabiri yateye Imana gushyiraho urushako ni ukugira ngo abantu babashe kugwira. Aha ni ngombwa kudatandukanya umurongo wa 27 n’ uwa 28. Kuko bidufasha kumva neza imiterere y’ aba bantu Imana yasabye kororoka n’ icyo bivuze kuri twe uyu munsi.
Mbere yo gukora icyaha
Itangiriro 1:27 hatubwira ko aba bantu bari “bafite ishusho y’ Imana niko yabaremye”. Ni ukuvuga ko mu kororoka kwabo, bagomba kuzuza isi abandi bameze nkabo: “bafite ishusho y’ Imana”. Mbere y’ uko Adam na Eva bakora icyaha bakazanira isi kwigomeka ku Mana, kubyara abana ku mubiri byari bihagije ngo buzuze isi abantu bafite ishusho y’ Imana. Nyuma yo gukora icyaha ibintu byarahindutse.
Mu isezerano rya kera
Mu gihe cy’ Abisirayeli Imana itegeka ababyeyi kwigisha abana babo amategeko yayo.1Gutegeka 6:7 Ntago byari bigihagije kubyara abana ku mubiri gusa. Ahubwo, aba bana bari bakeneye no kwigishwa amategeko y’ Imana. Agaruka kuri iri tegeko, umwanditsi wa Zaburi ya 78 adufasha kubona umugambi w’ Imana ku rubyaro. Bibiliya iravuga ngo “Ibyo twumvise tukamenya ibyo basogokuruza batubwiye, ntituzabihisha abuzukuruza babo… kugira ngo biringire Imana.”2Zaburi 78: 3-7 Umugambi w’ Imana ni ukubona abantu bayiringira uko ibihe bihaye ibindi.
Mu bihe byo mu isezerano rya kera kandi, kwaguka k’ ubwoko bw’ Imana byasabaga kwaguka k’ ubwoko bwa Israel binyuze mu kubyara abana ku mubiri no kubigisha amategeko. Niyo mpamvu kubyara umwana ku mubiri byari bifite agaciro kihariye mu bwoko bwa Isirayeli3Itangiriro 15:3-5; 38:1-30. Ibyo ariko mu isezerano rishya biza guhinduka.
Mu isezerano rishya
Mu bihe by’ isezerano rishya Yesu abwira abamukurikiye ngo “umuntu wese ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka, ni we mwene data, ni we mushiki wanjye, ni we mama.”4Matayo 12:47-50 na Pawulo akita Timoteyo umwana we.51&2 Timoteyo 1:2 Bityo n’ abadakomoka mu muryango wa Israyeli, iyo bakoze ibyo Data wo mu ijuru ashaka babasha guhinduka abavandimwe na Kristo. N’ abatarabyaye nka Pawulo babasha kugira abana mu bwami bw’ Imana bababyaje ubutumwa bwiza. Mu isezerano rishya kwaguka k’ ubwami bw’ Imana bisaba guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa.6Matayo 28:18-20 ndetse kurusha no kubyara abana ku mubiri.
Guhuza uko ibintu byagiye bihinduka mu bihe bitandukanye, bidufasha kubona neza intego y’ Imana mu kororoka kw’ imiryango uyu munsi. Intego y’ Imana ku kororoka kw’ umuryango wawe si uko ugira abana benshi bazakuzungura, ahubwo ni uko Imana ibona urubyaro rukurikiyeho ruyiringira kubw’ agakiza kabo. Bityo, icyo Imana itegereje ku babyeyi mbere y’ ibindi byose ni ukumenyesha abana babo inkuru nziza y’ agakiza ngo bizere maze bahinduke abana b’ Imana, aribo bakora ibyo Data ashaka7Abefeso 2:10 bakaba abavandimwe na Kristo.8Matayo 28:18-20
Inshingano y’ abashakanye
Inshingano y’ abashakanye ni ugutunganya ingo zabo, yaba mu buryo babaho umwe ku giti cye cyangwa uko babana, mu buryo butuma abagize umuryango barushaho guhinduka abigishwa ba Kristo umunsi ku wundi. Umugabo n’ umugore bakwiye kubaho ubuzima buvoma umunezero wabwo muri Kristo kuburyo umuntu wese ubabonye cyangwa ubana nabo abona ko Kristo ariwe shingiro ry’ ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Ntago bihagije kuba abana bawe batarwaye, bafite ibyo kurya kandi biga neza, ibyo byose, birangirana n’ igihe gito bazamara hano ku isi. Abana bawe bakeneye ikirenze ibyo, bakeneye ikintu gifite agaciro k’ iteka ryose, bakeneye kumenya inkuru nziza y’ agakiza bakayizera. Maze nabo bakabaho ubuzima buvoma umunezero wabwo muri Kristo. Kristo wabayeho ubuzima butunganye batashobora kubaho maze akishyiraho igihano gikwiriye kudatungana kwabo ngo binyuze mu kubaho, gupfa no kuzuka kwe abunge n’ Imana itunganye.9 Koko rero Imana yari muri Kristo igihe yiyungaga n’abantu bo ku isi yose, bityo ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo. Natwe idushinga kubwira abantu ngo biyunge na yo. Ibyo byose Imana ni yo yabikoze. Yiyunze na twe ikoresheje Kristo, nyuma idushinga umurimo wo kubwira abantu ngo biyunge na yo. Erega iyo umuntu ari muri Kristo aba icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize byose bikaba bihindutse bishya.
2 Abanyakorinti 5:17-19
Bitekerezeho neza
Ese kumenyesha abana bawe inkuru nziza y’ agakiza ubiha umwanya ungana iki mu muryango wawe? Ni kangahe wibuka gusubika akazi ngo utahe kare ugirane umwanya n’ abana bawe? Ese iyo muri kumwe ni iki mushyira imbere? Aho ntimumara umwanya wose murangamiye kumenya ibigezweho kuri televiziyo kuruta kumenya ibizahoraho byo mu ijambo ry’ Imana?
Ni koko biragoye muri iki gihe cyacu, gusa ni ngombwa kandi birimo agakiza, bityo dukwiye kubihirimbanira ndetse mbere y’ ibindi byose kuko birabiruta. Ikigeretseho, ntago turi twenyine kuri uwo murimo. Kristo nyuma yo gutanga iyi nshingano yo guhindurira abandi kuba abigishwa be, yatanze isezerano ati “Kandi dore ndi kumwe namwe kugera ku mperuka y’ isi.”10Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.” -Matayo 28:19-20 Binyuze mu gusenga tubasha gufatanya na Kristo muri uyu murimo wo guhindurira abadukomokaho kuba abigishwa be.
Fata akanya nonaha usenge, ahari ukeneye kubanza gusaba Imana kukubabarira igihe cyose utahaye agaciro umurimo wo guhindurira abana bawe kuba abigishwa ba Kristo. Cyangwa se, ukeneye gusaba Imana ngo iguhe imbaraga zo kubikora neza kurutaho no kubitoza inshuti zawe. Ntiwibagirwe gusengera abantu benshi bataramenya uko kuri ko abana babo bakeneye kumenya inkuru nziza y’ agakiza bitewe n’ uko n’ abo babyeyi ubwabo batarayakira.
Imana iguhe umugisha!
Imana ishimwe cyane rwose kubw’umurimo ikomeye irimo kubakoresha, ibi Nibyo imiryango yose ikeneye kumenya NGO babashe Koko kuberaho icyo Imana idusaba, dukomeze gufatantiriza hamwe gusengera imiryango yose NGO Imana ibahishurire ibi babashe kubaho ubuzima bwabyo. Be blessed!
Ni byiza kubirebera muri ubu buryo butatu: inkomoko y’urushako mu usezerano rya mbere, icyo bisonanuyw mu Isezerano Rya None, n’icyo bisaba buri muntu muri twese none. Hanyuma yo gukangurwa n’iyi nyigisho mu buryo bw’inyandiko, uwashyiraho uburyo ingo ziyemeza kubaka irushako nk’uko Imana ibiteganya zajya zihura zikaganira zigafashanya (accountability) bigakorwa mu rukundo, ubushake bw’umutima bafashwa n’Umwuka w’Imana byatuma iyi ntego igerwaho bihamye.
Shalom
Raymond, wakoze cyane kuri comment waduhaye. Iki gitekerezo cyo gushyiraho uburyo ingo ziyemeza kubaka urushako nk’ uko Imana ibiteganya zajya zihura zigafashanya ni cyiza cyane. Icyo twakubwira ni uko iyo gahunda ihari aho abantu babyiyemeje bishyiriraho gahunda yo guhura no guterana umwete bitewe n’aho batuye cg ikindi kibahuje. Maze natwe nk’ Urushako tukaba twabasha kubinoza neza. Birumvikana ko nawe waba umwe mu babitangiza mu nshuti zawe cg aho utuye. Twabonye contacts zawe tuzakuvugisha turebe uko twaguhuza n’ abandi bakwegereye. Tubonereho no kumenyesha n’ abandi bose bafite igitekerezo nk’ icyo ko batwandikira muri comment cg ukanyura kuri social media zacu cg se kuri admin@urushako.rw
Yego rwose.
Mugusubiza Raymond ndashima Imana ikiri kudufasha nkurubyiruko ndetse nabashatse hano muri Gicumbi ubu Dufite uburyo duhura nyuma yo kumva ko Ari ijyenzi cyane.
Buri kwezi turahura tugaterana umwete mukurushaho gusangiza ubuzima dufatanije nurushako. Nabandi rero babyifuza rwose mwabikora kuko birafasha. Murakoze ndabashimiye