Mu gice cya mbere, twabagejejeho amateka y’ urushako no kurambagiza muri Bibiliya yose muri rusange. Muri iki gice cya kabiri, turavuga ku kurambagiza mu Indirimbo ya Salomo kimwe mu bitabo by’ ubwenge. Iyi nyigisho iragaruka ku mwanya w’ amarangamutima mu kurambagiza.
Mu bitabo by’ ubwenge, Bibiliya idufasha kubona uko kubahiriza amategeko y’ Imana byabaga bisa mu buzima bwa buri munsi. Indirimbo ya Salomo11 Abami 4:32, Bibiliya itubwira ko Salomo yanditse indirimbo 1005, iyi rero ni inyambibwa (izihebuje zose) mu ndirimbo za salomo (Indirimbo 1:1) ni kimwe mu bitabo by’ ubwenge bigaruka by’ umwihariko ku urushako. Ni indirimbo ibara inkuru y’ urukundo hagati y’ umukwe n’ umugeni. Umwanditsi agerageza guhuza amarangamutima aba bombi biyumvagamo, amategeko y’ Imana, n’ ukuri k’ ubuzima bwa buri munsi. Urebeye mu ndererwamo y’ urushako, iki gitabo wakigabanyamo ibice bitatu: kurambagiza (1:2-3:5), umunsi w’ ubukwe (3:6-5:1) n’ ubuzima bw’ urugo (5:2-8:14).
Iki gitabo gitangirana n’ amarangamutima y’ umugeni aho aba yifuza ko umukwe amusoma ndetse akamujyana mu rugo rwe. Aha ni ngombwa kuzirikana ko ibi ari amarangamutima y’ umugeni ku mukwe atari igikorwa barimo. Ahubwo umugeni ari kuganira n’ inshuti ze, ari bo bakobwa bikiriza mu amagambo akurikiyeho.
Umugeni:
Indirimbo ya Salomo 1:2
Ansome no gusoma k’umunwa we,
Kuko urukundo unkunda rundutira vino.
Mu gace ka mbere k’ uyu murongo tubona umugeni agaragaza amarangamutima n’ ibyiyumviro afitiye umukwe. Kandi akagaragaza ko ibyo abiterwa n’ urukundo. Ndetse ibyo bikamutera kurushaho kumutaka no kumubona nk’ umuntu udasanzwe. Mu kurambagiza hari uburyo bubiri umuntu akwiye kubana n’ amarangamutima amutera kwishimira mugenzi we: uburyo bwa mbere ni ukuyagenzura. Uburyo bwa kabiri ni ukuyakurikira.
Kugenzura amarangamutima yawe
Kugenzura amarangamutima ni kimwe mu bintu bikunze kugora abantu muri rusange. Kuburyo usanga kenshi abantu bahitamo kwishora mu busambanyi nk’ igisubizo cy’ amarangamutima abatera kwishimirana. Hari n’ ababyitwaza bakavuga ko gusambana atari icyaha. Ibi rero iyo bigeze mu rubyiruko usanga byarushijeho. Kuburyo usanga benshi bafata amarangamutima abatera kwishimira bagenzi babo nk’ umutwaro cyangwa ikigeragezo Imana yabahaye. Ukuri ni uko, kuba amarangamutima yawe agutera kwishimira uwo mudahuje igitsina si impamvu yo kwishora mu busambanyi. Ikindi kandi ayo marangamutima si n’ ikigeragezo. Ahubwo, amarangamutima ni ikintu cy’ agaciro gakomeye Imana yashyize muri wowe kandi yayageneye uburyo bwihariye akoreshwamo bugufitiye akamaro kanini.
Mu gihe umusore cyangwa umukobwa ataragera igihe cyo kurambagiza akwiye kwitoza kugenzura amarangamutima ye. Kwitoza kugenzura amarangamutima ye nibwo buryo Imana yashyizeho bwo kwitoza kuba umuntu ushoboye kwigenzura ubwe (self control) bikazamugeza ku gusohoza umugambi w’ Imana ku buzima bwe adatwawe n’ ibishuko by’ uburyo bwose. Kugenzura amarangamutima yawe kandi ni yo nzira Imana yashyizeho yo kwitoza kuba umwizerwa mu rushako n’ igihe utararugeramo. Umusore utitoje kugenzura amarangamutima ye, usanga yiruka inyuma y’ inkumi nziza yose abonye kugera no ku gusambana nayo. Uwo n’ iyo ageze mu rugo rwe biramugora kubana n’ umugore umwe kuko akomeza kubona inkumi nziza kandi kuberako atitoje kugenzura amarangamutima ye ntabura kuzikurikira. Kimwe n’ uko umukobwa utitoje kugenzura amarangamutima usanga atwarwa n’ umusore wese umubwiye utugambo turyohereye nawe iyo ageze mu rugo akomeze gukururana n’ umubwiye utugambo twiza wese. Ingo z’ abameze batyo zisenyuka zitamaze kabiri.
Gukurikira amarangamutima yawe
Mu gihe umusore ageze igihe cyo kurambagiza, aya marangamutima amutera kwishimira umukobwa ni kimwe mu bimufasha kumenya umukobwa wanezeza umutima we. Kubera ko atari ko umusore yishimira abakobwa bose abonye. Gusa nanone, kubera ko abo yishimira bose atari ko babana hari ibindi bintu bitandukanye Bibiliya itwereka ko umuntu akwiye kugenderaho ahitamo (tuzabigarukaho mu zindi nyigisho).
Imana yagambiriye ko aya marangamutima aba igikoresho gikururira umusore ku mukobwa bazubakana urugo n’ umukobwa akamukurira ku musore bazubakana urugo. Kubera ko mu rushako ariho hantu honyine hizewe umusore n’ umukobwa bashobora gusangirira amarangamutima abatera kwishimirana nta ngaruka mbi bibagizeho. Gukomeza gusangira aya marangamutima kandi ni kimwe mu bikomeza umubano hagati y’ abashakanye.
Bitekerezeho neza
Ese wowe ubasha kugenzura amarangamutima agutera kwishimira abo mudahuje igitsina ukurikije umurongo Imana yayageneye kubamo? Ntago uyitwaza ngo ukore ibyo ijambo ry’ Imana rikubuza nko kurarikira cyangwa gusambana? Cyangwa wenda ugerageza kuyagenzura ariko wumva ari umutwaro Imana yagushyizeho?
Wari uzi se ko bishoboka kubaho amarangamutima yawe ari mu murongo Imana yayageneye kubamo? Icyakora, si ibintu umuntu akora mu mbaraga ze. Ahubwo, ni ibintu umwuka wera akora mu mutima w’ umuntu wese umwemereye binyuze mu kwizera Kristo no kumwegurira ubuzima bwe bwose harimo n’ amarangamutima ye. Umwuka wera duhabwa nk’ impano iyo twizeye Kristo yera imbuto yo kwigenzura / kwirinda (self control)2 Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana. Abagalatiya 5:22-23 harimo no kugenzura amarangamutima y’ umuntu.
Niba wifuza kugira muri wowe izo mbaraga zo kuyobora amarangamutima yawe mu murongo Imana yayageneye. Fata akanya nonaha usenge usabe umwuka wera3None se ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha Umwuka Wera abamumusabye?” ‘ -Luka 11:13 kuzura mu buzima bwawe no kwera iyo mbuto yo kwigenzura / kwirinda(self control).
Mu nyigisho itaha tuzagaruka ku gace ka kabiri k’ uyu murongo4Tuzanerwa tukwishimana, tuzasingiza urukundo rwawe tururutisha vino, Bafite impamvu rwose bagukundira.
-Indirimbo ya Salomo 1:2-4b BYSB maze turebe ku ruhare rw’ inshuti n’ umuryango mu kurambagiza. Ese hari izindi ngingo wifuza ko twazakurebera icyo Bibiliya izivugaho? Cyangwa hari ikibazo ufite kuri iyi nyigisho? Tubwire muri comment.
Imana iguhe umugisha.
Imama ibahe umugisha ku nyigisho zihugura muduha .nibyiza ko umu christo abaho agenzura amarangamutima ye hagamijwe kubahisha Imana no kuba uwo Imana yishimira.
Imana ishimwe cyane kuburyo bwose ibahishuriramo izinyigisho .nibyo rwose birakwiriye ko umukristo agenzura amarangamutima yiwe agirira umusore cg se umukobwa badahuje igitsina. Kandi Rwose Imana ishimwe ko mwuka wera twahawe abasha kubidushoboza ( yera iyo mbuto yo kwigenzura muri twe) .
Nanone Kandi nsobanukiwe neza ko kuyobora aya marangamutima atari umutwaro Imana yadushyizeho. Ko rwose ariyo ibasha kubikora muri twe Amen.
Murakoze cyane kubwo izi nama muduhaye! None se mwansobanuriye, uwaguhe muri aya makosa, mumuha iyihe nama? Murakoze cyane kdi Imana ibampere imigisha!
Ndumva mwaduha ibintu bikwiriye kugenderwaho mu kurambagiza uwo muzabana. Mwakoze cyane Imana ibakomereze mu buntu bwayo kdi muratwigisha peeee!
Amen,Imana ishimwe itwigisha ibanyuzemo.
Jean Claude warazibonye izo nyigisho?(ibintu bikwiriye kugenderwaho mu kurambagiza uwo muzabana?)
Ndashima Imana kubwiyi ministry yurushako kuva natangira kubakurikira Imana yahinduye byinshi mumitekerereze yanjye kdi irabimpishurira.Narindi kureba uburyo amarangamutima arikintu cyiza Imana yaduhaya mugihe umuntu ayakoresheje bihura nubushake bw’Imana bintera kumva nkomeje kumva nyotewe Imana.
Woww woww. Nukuri kurushaho kumva icyo Bibiliya Ivuga kurushako birusho kumpumura amasó, ndashima Imana kubwuyu mucyo w’ijambo ryayo.
Kumenya ko amarangamutima Atari umutwaro no kubona umwanya wayo mukurambagiza bimpaye umurongo wanyawe wo kumenya amakosa nanjyaga nkora pee Kandi nshimye Imana uriteguye kumfasha kugenzura ayo marangamutima. Murakoze