Intego y’ urushako (Igice cya 1)

Abahanga bavuga ko iyo utazi intego y’ ikintu utabura kucyangiza. Ntibitangaje rero ko hari ibibazo byinshi mu bijyanye n’ urushako muri iki gihe. Kubera ko abantu benshi ntibabaza uwashyizeho urushako ngo bamenye intego yarwo. Muri uru ruhererekane rw’inyigisho, tuzarebera hamwe intego 2  Imana yari ifite ubwo yashyiragaho urushako. Muri iki gice cya 1 turavuga ku busabane bwuzuye.

Ubusabane bwuzuye bugaragaza ishusho y’ Imana

Mu Itangiriro 2:18, Bibiliya itwereka ko imwe mu intego nyamukuru zateye Imana kuremera Adamu umufasha kwari ukugirango Adamu ye kuba wenyine. Imana yifuzaga ko Adamu abaho ari umuntu ufitanye ubusabane n’ abandi bantu. Imana muri kamere yayo ni imwe mu butatu bwera. Data, Umwana n’ Umwuka wera babaho mu bumwe n’ ubusabane bwihariye. Umuntu kugira ishusho y’ Imana, bivuze ko aremwe mu buryo butuma nawe akenera kuba mu busabane bwuzuye. Ubu busabane bwuzuye nta handi Adamu yashoboraga kububonera atari mu wundi muntu. Ku murongo wa 20 w’ icyo gice, nubwo Imana yari imaze kurema mu butaka amatungo yose n’ inyamaswa zose, Bibiliya iranzura ngo “ariko umufasha umukwiriye yari ataraboneka”.

Imiryango ibaho mu busabane bwuzuye ni ahantu heza abagize umuryango basogongerera, bakamenya Imana n’ umubano yifuza kugirana n’ abantu bayo. Tekereza ugiye gusobanurira umwana ukuntu Imana ari imwe mu butatu, byakorohera kurutaho, uyu mwana abaye afite ababyeyi babana mu busabane bwuzuye. Aho icyo umwana abwiye nyina nta gushidikanya se nawe akimenya, n’ icyemezo se afashe akaba ari cyo nyina ashyira mu bikorwa nta kuvuguruzanya. Ntibyagora uyu mwana kumva ukuntu gusenga ubwira Data, Umwana cyangwa Mwuka wera nta tandukaniro. Kubera ko, azi uko kubwira nyina bidatandukanye no kubwira se. Ibyo abwiye nyina se ntabura kubimenya, kuko se na nyina bunze ubumwe. 

Kubaka ubusabane bwuzuye mu rugo iwawe

Ubusabane bwuzuye busaba urukundo no kwizerana byihariye. Umuntu akenera kwizera mugenzi we bihagije kugira ngo abashe kumufungurira umutima we. Mugenzi we nawe akenera urukundo rwuzuye kugira ngo abashe kwakira uwo umwifunguriye atamukomerekeje. Imana yateganije urushako nk’ ahantu hihariye abagize umuryango bashobora kubonera urwo rukundo no kwizerana. Ni inshingano y’ abashakanye kwirinda ikintu cyose cyabera inkomyi ubusabane bwabo kabone n’ iyo yaba bo ubwabo cyangwa abana babyaye. Buri umwe mu bashakanye akwiye guhora yibaza ibibazo bibiri: Ese nizera mugenzi wanjye bihagije kuburyo namusanga uko naba ndi kose? Ese nkunda mugenzi wanjye bihagije kuburyo namwakira uko yaba ari kose? Maze agahirimbanira ko igisubizo cy’ ibyo bibazo byombi gihora iteka ari yego kandi ivuye ku mutima. Nuko urwo rukundo no kwizerana bigahera ku mugabo n’ umugore we bikagera no ku bandi bagize umuryango. 

Muri Luka 15:11-32, Bibiliya itubwira inkuru y’ umwana w’ ikirara wigometse kuri se ngo amuhe umugabane we maze yamara kuwubona akagenda akawangiza. Nyuma, ubuzima bumumereye nabi akagaruka kuri se. Yibwiraga ko adakwiye kongera kwitwa umwana ariko yahagera se akamwakirana urukundo rwinshi ndetse akamusubiza ikuzo ryo kuba umwana. Tekereza ku cyizere ufitiye uwo mwashakanye, ese wumva wizeye urukundo rwe ku buryo naho waba watsinzwe bingana bite wamusanga wizeye ko ari bukwakire? Uyu mwana yari yizeye urukundo rwa se kuburyo yari azi neza ko n’ aho yamwakira nk’ umwe mu bagaragu be byamurutira kuba aho yari ari. Tekereza ku urukundo ufitiye uwo mwashakanye, ese uramukunda ku buryo naho yaba ameze nk’ uyu mwana w’ ikirara wamwakira nk’ uko uyu mubyeyi yakiriye uyu mwana we?

Bitekerezeho neza

Muri iki gihe kubera amateka atandukanye abantu banyuzemo, usanga batarabonye umuntu ubakunda rwa rukundo rwuzuye rumara ubwoba, bityo bahorana urwikekwe kuburyo gukunda abandi no kwizera ababakunda usanga ari ikintu kigoye! Bisaba umuntu kurenga ayo mateka no kumenya urukundo nyakuri kugira ngo abashe kuba umuntu ushobora nawe gutanga urukundo ku uwobashakanye no kwizera urukundo rwe. 

Urukundo rwuzuye rwa rundi rumara ubwoba ntahandi twarubona keretse urwo Imana yerekanye ubwo yatangaga Yesu Kristo wishyizeho igihano gikwiriye ibyaha byacu. Uyu munsi, umuntu w’ umunyabyaha nka njye na we abasha guhinduka utunganye imbere y’ Imana atabiheshejwe n’ imirimo myiza yakoze ahubwo abihawe nk’ impano kubwo kwizera Yesu.1

“Kuko natwe kera twari abapfapfa tutumvira kandi tuyobagurika, turi mu bubata bw’irari ribi n’ibinezeza bitari bimwe, duhora tugira igomwa n’ishyari, turi abo kwangwa urunuka, natwe twangana. Nyamara kugira neza kw’Imana Umukiza wacu n’urukundo ikunda abantu bibonetse iradukiza, itabitewe n’imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw’imbabazi zayo idukirisha kuhagirwa ari ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n’Umwuka Wera, uwo yahaye Yesu Kristo Umukiza wacu kuducunshumuriraho cyane, kugira ngo dutsindishirizwe n’ubuntu bwayo duhereko tube abaragwa, dufite ibyiringiro byo kuzahabwa ubugingo buhoraho.”
‭‭Tito‬ ‭3:3-7‬ ‭BYSB‬‬
https://bible.com/bible/351/tit.3.3-7.BYSB

Imwe mu nyungu duheshwa no kwakira iyo mpano y’ Imana, ni umwuka wera. Umwuka wera iyo ageze muri twe, yera imbuto y’ urukundo rwuzuye. Urwo rukundo rwuzuye ni narwo rubasha kwizera byose. Niba nawe wifuza kugira muri wowe Umwuka wera ngo akumenyeshe uru rukundo rwuzuye, fata akanya nonaha usenge umusabe Imana yiteguye ku muguha.2Luka 11:13

Fatanya natwe gusenga

Hari abantu benshi bashatse ariko batabana mu busabane bwuzuye. Ibyo bigira ingaruka atari kuri bo gusa ahubwo no ku babakomokaho. Ugasanga abana bakuze batabasha gukunda byuzuye cyangwa kwizera abo bakundana. Dukeneye gusenga Imana ngo itabare iyo miryango nabo bamenye urukundo rwuzuye kandi yomore imitima y’ urubyiruko rwinshi rwakuriye muri iyo miryango none ubu bakaba batabasha gukunda byuzuye cyangwa kwizera ababakunda.

Imana iguhe umugisha!

Ese iyi nyigisho yagufashije? Fatanya natwe uyisangiza inshuti zawe ngo nazo zifashwe:

7 thoughts on “Intego y’ urushako (Igice cya 1)

  1. Nishimiye ko Imana ibakoresha ngo turusheho gusobanukirwa no kwiga biruseho ibyerekeye urushako.Intego yo gushaka nituyisobanukirwa bizadufasha kujya twigira kubirenge bya Yesu maze tunagire ubusabane bwuzuye mu miryango yacu.

  2. thank u guys for this article, it brings me to this point, a man or a woman should accept his/her partner as Jesus accepted a wretched sinner!

  3. Imana yaremye umugabo n’umugore ngo babane ndetse bagirane ubusabane buhambaye ndetse bushushanya ubusabane buri mu Mana!

  4. eee mbega wee nongeye nanjye kwibaza niba koko niteguye Gukunda. kandi ndashima Imana ukuntu rwose bisobanutse muri bibiliya rwose nditeguye Gukunda uwo muntu uko yaba ari kose. cyane Ko nkomeza gushima Imana yabitanze ubwo yanyihishuriraga mu butumwa bwiza bw’ibyo yankoreye akaba ariho mvoma urwo rukundo. kandi mbona bigenda byubakwa muri njye uko ndushaho gusobanukirwa ukuri kwabyo, binasenya ibintu amateka umuntu yanyuzemo aba yarubatse mu buzima. ndashima Imana kubw’izi article nukuri cyane ko birushaho kutwereka ukuri kw’Ijambo ry’Imana. God bless you pee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *