Icyo Bibiliya ivuga ku kurambagiza (igice cya 1)

Amateka y’ urushako muri Bibiliya agaragaza ko Imana iha agaciro kihariye kurambagiza. Bitandukanye n’ ubucuti bugamije ubusambanyi bukunze kugaragara mu rubyiruko, kurambagiza ni ubucuti hagati y’ umusore n’ inkumi bagamije kumenyana kurushaho nk’ uburyo bwo kureba niba aba bombi bashobora gushyingiranwa. Muri iyi inyigisho turareba ku cyo Bibiliya ivuga ku urushako no kurambagiza mu bihe bitandukanye, uburyo bikwiye gukorwa n’ agaciro kihariye Imana ibiha mu buzima.

Urushako no kurambagiza muri Bibiliya

Kimwe n’ urushako kurambagiza si igitekerezo cy’ abantu. Bibiliya itwereka ko Imana yaturemye mu buryo butuma turambirwa kuba twenyine maze tukifuza kubana n’abandi bantu. Mu Itangiriro 2:18, Imana niyo yamenyesheje abantu ko kuba umuntu ari wenyine ari ikibazo. Ndetse igararaza uburyo bwo gukemura icyo kibazo. Imana niyo dukwiye kwigiraho ibijyanye no kurambagiza nk’ inzira igeza ku rushako rwo gisubizo cyo kuba wenyine ku bahawe iyo mpano yo gushaka.

Mu mategeko n’ amateka ya Israyeli

Mu bitabo bitanu by’ Amategeko1Itangiriro, Kuva, Abalewi, Kubara no Gutegeka kwa kabiri, Bibiliya igaruka cyane ku bidakwiriye mu rushako kuruta gutanga amabwiriza y’ uko gushakana bikwiye kugenda2Itangiriro 2:18-25 & 24:1-67; Kuva 20:15 & 22: 16,19; Abalewi 18, 20:10-21; Kubara 36: 6; Gutegeka kwa kabiri 7:3, 22:13-30. Aha rero tubonamo ibintu bine by’ ingenzi: 1) urushako ni hagati y’ umugabo n’ umugore. 2) Urushako si ikintu kiba mu ibanga ahubwo biba mu ruhame imbere y’ umuryango n’ inshuti kandi ababyeyi b’ umugeni bagashimirwa. 3) Mu rushako ni inshingano y’ umugabo gutunga umugore we no kumurinda icyamuhungabanya icyo ari cyo cyose. 4) Imibonano mpuzabitsina hagati y’ abantu batashakanye haba mbere na nyuma yo gushaka ni icyaha Imana yanga. Mu bitabo bikurikiraho bigaragaza amateka y’ abisirayeli3 Kuva ku gitabo cya Yosuwa kugeza ku cya Esiteri, tubonamo inkuru zitandukanye zerekana uburyo abantu bagiye bakurikiza cyangwa se bakigomeka ku mategeko y’ Imana harimo n’ ajyanye n’ urushako ndetse n’ ingaruka byabazaniye. 

Mu bitabo by’ ubwenge n’ ubuhanuzi

Mu bitabo by’ ubwenge4 kuva ku gitabo cya Yobu kugeza ku Indirimbo ya Salomo (Ibitabo by’ ubwenge bivuga uburyo bwo kumvira amategeko y’ Imana mu buzima bwa buri munsi) dusangamo igitabo cy’ indirimbo ya Salomo kigaruka ku kurambagiza n’ urushako mu buryo bwihariye. Umwanditsi w’ Indirimbo ya Salomo, abara inkuru y’ urukundo hagati y’ umukwe n’ umugeni akoresheje indirimbo yikirizwa n’ abakobwa b’ inshuti z’ umugeni. Muri iyi ndirimbo, umwanditsi agaragaza amarangamutima akunze kugaragara hagati y’ umusore n’ umukobwa mu gihe cyo kurambagiza n’ uko bakwiye kuyitwaramo. Muri iki gitabo, umwanditsi asubiramo inshuro eshatu ngo “muramenye ntimukangure urukundo rwanjye, ntimurukangure rutarabishaka”5Indirimbo ya Salomo 3:7; 3:5; 8:4 ashaka kugaragaza ko mu kurambagiza buri kintu gifite igihe cyihariye cyagenewe. Mu ruhererekane ruzakurikiraho muri iki cyiciro cy’ inyigisho zivuga ku kurambagiza tuzareba mu buryo burambuye icyo Indirimbo ya Salomo yigisha ku kurambagiza. Mu bitabo bikurikiyeho by’ abahanuzi6 kuva ku gitabo cya Yesaya kugeza kuri Malaki (abahanuzi bari abantu Imana yatumaga ku bantu bayo ngo babahugure bareke inzira mbi cyangwa bababwire ibizaba) tubona Imana ikoresha urushako nk’ igishushanyo cy’ umubano hagati yayo n’ ubwoko bwayo maze igashimangira ko yanga gusenda (gutandukana kw’ abashakanye)7Malaki 2:15-16

Mu Isezerano rishya

Isezerano rishya ritangirana n’ inkuru yihariye ivuga ku musore n’ umukobwa bari mu gihe cyo kurambagiza. Yosefu na Mariya (waje kuba nyina wa Yesu). Kimwe mu byo Bibiliya itubwira kuri aba ni uko bari abakiranutsi mu kurambagizanya kwabo. Ibyo twabigiraho tuzabigarukaho ku buryo burambuye mu zindi nyigisho. Nyuma gato, Yesu yunga ku by’ abahanuzi bavuze maze agasobanura kimwe mu byateraga urujijo mu mategeko ku bijyanye no gutandukana hagati y’ abashakanye agaragaza ko gushaka atari ibya bose ahubwo ari impano y’ Imana. Inzandiko z’ Intumwa zidufasha guhuza ukuri k’ ubutumwa bwiza n’ amategeko maze bikadufasha kumenya ibyo umuntu akwiye kwirinda mu gihe cyo kurambagiza ndetse no mu rushako. Mu gitabo cy’ Ibyahishuwe, Imana ishimangira ibyo yavugiye mu kanwa k’ abahanuzi ko urushako ari igishushanyo cy’ umubano Imana ifitanye n’ abantu bayo maze ikereka Yohana Yesu Kristo nk’ umukwe n’ itorero rikaba umugeni.

Agaciro kihariye k’ urushako no kurambagiza

Amateka y’ urushako muri Bibiliya agaragaza ko Imana iha agaciro kihariye urushako no kurambagiza. Niyo mpamvu, Imana yashyizeho amahame yihariye abigenga. Kubaho abantu bakurikiza ayo mahame bifite inyungu nyinshi. Kubera ko urushako ari igishushanyo cy’ umubano wihariye Imana ifitanye n’ abantu bayo, uko abantu babaho mu gishushanyo bifite agaciro kihariye. Bimeze nk’ uko bafata ibendera ry’ igihugu. Umuntu ntashobora kureba ibendera ry’ igihugu ngo arifate uko yiboneye. Kubera icyo rishushanya, ibendera rigira uburyo bwihariye rikoreshwamo. Abantu badakurikiza gahunda y’ Imana mu bijyanye n’ urushako ni nko gufata ibendera ry’ igihugu ukarikoresha uko wiboneye.

Ikindi kandi, kubera ko urushako kimwe no kurambagiza ari ikintu kirenga ubuzima bw’ umuntu umwe, iyo abantu batabikoze neza nk’uko Imana yabigennye biteza ibibazo byinshi. Ingaruka zabyo zirenga uwakoze amakosa. Urugero, usanga iyo umwe abikoranye irari ashobora kugusha mugenzi we mu busambanyi maze icyo cyaha kikagira ingaruka atari kuri aba babiri gusa ahubwo no ku miryango yabo hari n’ ubwo bigera no ku bana bazabakomokaho. Kudakurikiza gahunda y’ Imana ku bijyanye n’ urushako no kurambagiza bisa no kutarekera umuriro mu mwanya wawo nko mu mashyiga cyangwa mu ifuru. Iyo umuriro urenze amashyiga usanga watwitse ibintu. Ni ko no mu kurambagiza bimera iyo abantu babikoze  badakurikije gahunda y’ Imana bangiza byinshi. 

Bitekerezeho neza

Abantu benshi barambagiza batitaye ku cyo Imana yashyizeho urushako ivuga. Ibyo bisa no gutwara ikinyabiziga wirengagije imikorere yacyo n’ amategeko y’ umuhanda. Ntibitangaje rero ko hari ibibazo byinshi mu kurambagiza ndetse n’ urushako. Ukuri ni uko, abantu benshi bakora amakosa ariko babitewe n’ uko muri kamere yabo ari cyo bashoboye gukora. Bisaba umutima witeguye kumvira Imana kugira ngo umuntu abashe kurambagiza akurikije gahunda y’ Imana. Kuva Adam yahitamo kurya ku giti Imana yamubujije, abantu twese tuvuka muri kamere yacu hatarimo kumvira Imana. Bityo kugira ngo tubashe kumvira Imana, dukeneye izindi mbaraga. Izo mbaraga tuzihabwa n’ umwuka wera. Umwuka wera, Imana imuha umuntu wese wemeye kwakira ukuri ko muri kamere ye atabasha kumvira maze agasaba Imana kumubabarira kutumvira kwe no kumuha kumvira nk’ impano. Impano yo kumvira iboneka binyuze muri Yesu Kristo we wabashije kumvira Imana muri byose kandi akemera kwishyiraho igihano gikwiriye kutumvira kw’ abantu bose. Kwemera ko utabasha kumvira Imana maze ugasaba Yesu kuguha kumvira nk’ impano niyo nzira yonyine yakugeza ku kurambagiza cyangwa kubaho mu rushako rwawe wumvira Imana. Ese wemeranya na njye ko muri kamere yawe utabasha kumvira Imana? None wifuza ko nawe Imana yaguha iyo mpano yo kuyumvira? Fata akanya nonaha ubisabe Imana.

Fatanya natwe gusenga

Abantu benshi ntago babasha kwakira ukuri ko Imana yitaye ku kibazo bafite cyo kuba bonyine maze mu kwishakira ibisubizo bonyine bakarenga ku mahame y’ Imana bikabazanira ingaruka mbi zirimo no kutagera ku igisubizo kirambye. Dukeneye kubasengera ngo Imana ihumure amaso yabo. Ushobora kuba nawe uri muri abo bigometse kuri gahunda y’ Imana mu kurambagiza. Ukeneye gufata umwanya ugasaba Imana kukubabarira no kuguha iyo mpano yo kumvira Imana. Niba kandi utari muri abo, uzi byibura umuntu umwe uri muri abongabo. Fata akanya nonaha usengera uwo muntu. Ahari se ashobora kuba abiterwa no kutamenya ukuri, nyuma yo kumusengera ushobora kumwoherereza iyi inyigisho nawe akamenya ukuri.

Iyi inyigisho ni igice cya mbere cy’ uruhererekane rw’ inyigisho zizagaruka ku cyo ijambo ry’ Imana rivuga ku kurambagiza n’ uburyo bwizewe bwo kubikoramo. Kora share ushishikarize inshuti zawe gukurikira Urushako maze nabo bamenye ukuri kugira ngo twese hamwe twubake umuryango nyarwanda urangwa n’ ingo nziza zishoreye imizi mu rukundo rwa Kristo.

Imana iguhe umugisha!

Ese iyi nyigisho yagufashije? Fatanya natwe uyisangiza inshuti zawe ngo nazo zifashwe:

14 thoughts on “Icyo Bibiliya ivuga ku kurambagiza (igice cya 1)

  1. This is so inspiring and eye-opening to me as person who is in the process yo “KURAMBAGIZA”.

    I can’t wait to see the next episodes

  2. So amazing, murakoze cyane rwose. Imana ikomeze ibahe Imbaraga .n’ibyangombwa byose kugirango mukomeze kutwigisha.

    1. Muvandimwe Muraho neza .
      Turashima umusanzu wanyu mukomeje gutanga mukubaka ingo muri Societe yacu.
      IMANA ikomeze ibayobore

    2. Dadd wange mubyumwuka mbankubona kbs gusa Imana igukomeze ukomeze kuyamamaza reka Imana izongere itwongerere kuduha platform yogukomeza kuyivugira kubatarayimenya thxs God bless you..

  3. Wawooooo murakoze cyane rwose. Iyi nyingisho ndayisomye ndongera ndayisoma , iramfashishe rwose, Imana ikomeze gutanga ibikenewe byose ngo mukomeze gukora uyu murimo wo kubaka umuryango mwiza ushoreye imizi kurukundo rwa Kristo .

  4. Mn uziko ibibintu ari Yesu wabiko niyo mpamvu tunezerewe.
    Tayari kumvira Imana mukurambagiza twagiye rero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *