Nk’ uko bibangukira umuntu wese kwiga iyo afite uwo yigana ni ko n’ Imana yagambiriye ko abana batozwa kuba abigishwa ba Kristo binyuze mu muryango. Muri iyi nyigisho turareba impamvu Imana isaba abizera kwigisha abana babo n’ uburyo bwizewe abizera bakoresha ngo abana babo bakure nabo bizera.
Imana yitaye ku buryo urera abana bawe
Inshuro nyinshi muri Bibiliya Imana itegeka abantu bayo uko barera abana babo. Mu isezerano rya Kera Imana ibwira ubwoko bwa Isirayeli kwigisha abana babo amategeko. (Gutegeka kwa kabiri 6:6, 18:19). Naho mu isezerano rishya ababyeyi basabwa kubanira abana babo mu buryo bwihariye (Abefeso 6:4). Umwanditsi wa zaburi 78, adufasha kumva impamvu nyamukuru ababyeyi bakwiye kwigisha abana babo.
Kugira ngo ab’igihe kizaza bazabimenye, Ni bo bana bazavuka, Ngo na bo bazahaguruke, Babibwire abana babo, Kugira ngo biringire Imana, Kandi batibagirwa ibyo Imana yakoze, Ahubwo bitondere amategeko yayo.
Zaburi 78:6-7 BYSB
Impamvu nyamukuru ababyeyi bakwiye kwigisha abana babo ni kugira ngo abo bana nabo biringire Imana. Be kwibagirwa ibyo yakoze ahubwo nabo bazabibwire abazabakomokaho, kugira ngo nabo biringire Imana, bityo bityo uko urubyaro ruhaye urundi. Biratangaje ko ababyeyi benshi iyo batekereje kwigisha abana babo ijambo ry’ Imana usanga intego yabo itandukanye n’ iy’ Imana. Usanga umubyeyi yifuza ko umwana we yakwiga ijambo ry’ Imana kugira ngo azagire imyitwarire myiza ntazabe ikirara, mu gihe Imana yo yifuza ko abana bigishwa ijambo ry’ Imana kugira ngo bayiringire.
Aha wakwibaza uti: “Ese kuki Imana yifuza ko abana bakura bayiringira?” Ubusanzwe kwiringira Imana kuri mu buryo bubiri. Hari ukwiringira Imana mu mibereho ya buri munsi ari nabyo abantu benshi bakunze gutindaho iyo batekereje kwiringira Imana. Ariko, Iyo Bibiliya ivuze kwiringira Imana biva mu kumenya amategeko yayo iba ishaka kugaruka ku isezerano yagiranye n’ ubwoko bwayo. Aha Bibiliya iba ishaka kuvuga kwiringira Imana nk’ isohoza isezerano ryayo n’ igihe abantu bo bananiwe. Nk’ uko yabikoze ubwo yatangaga Umwana wayo Yesu Kristo ngo apfe mu cyimbo cyacu twebwe abantu bagomeye Imana.1 2 Abakorinto 5:15-19
kandi yapfiriye bose kugira ngo abariho be gukomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw’uwo wabapfiriye akanabazukira. Ni cyo gituma uhereye none tutazagira uwo dutekereza dukurikije amasekuruza , nubwo ari ko twatekerezaga Kristo, ariko noneho ntitukimutekereza dutyo. Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya. Ariko ibyo byose bituruka ku Mana yiyunze natwe ku bwa Kristo, ikaduha umurimo wo kuyunga n’abandi, kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n’abari mu isi ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo, kandi noneho yatubikije ijambo ry’umwuzuro. Muri Kristo Imana yishyuye Impongano y’ icyaha ngo ibashe kwiyunga n’ umuntu wayigomeye.2 Abaroma 3:23-26
kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikīra ubwiza bw’Imana, ahubwo batsindishirizwa n’ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo. Ni we Imana yashyizeho kuba impongano y’uwizera amaraso ye, kugira ngo yerekane gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y’icyo gihe, ubwo Imana yabyihanganiraga, kandi yabikoreye kugira ngo no muri iki gihe yerekane gukiranuka kwayo, ngo ibe Ikiranuka kandi Itsindishiriza uwizeye Yesu. Kandi iyo niyo nzira yonyine yo gukirizwamo3 Ibyakozwe n’ Intumwa 4:12
Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.
Yohana 14:6
Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye. Kubera ko ntayindi nzira aba bana bashobora gukirizwamo bagomba gutozwa kwiringira Imana kubw’ agakiza kabo ndetse n’ imibereho yabo ya buri munsi. Ubwo buzima buvoma ibyiringiro byabwo bya buri munsi mu murimo Imana yakoze ubwo Kristo yapfiraga ibyaha byacu ku musaraba, ni bwo Imana yifuza ko abizera babaho kandi bakabutoza ababakomokaho uko ibihe bisimburana.
Kurera si inyigisho, ahubwo abana bigana ubuzima babona
Abakiri bato batekereza ko kurera ari inyigisho runaka umubyeyi aha umwana we. Ugasanga umuntu avuga ati nimbyara umwana nzamwigisha ibi n’ ibi. Ukuri ni uko mu kurera inshuro zirenga 90%, ntibishoboka ko umubyeyi abanza gutekereza ku byo atoza umwana we. Ahubwo umubyeyi yisanga yatoje umwana we ibintu runaka kubera gusa ko we ubwe, cyangwa abandi babana n’ umwana aribwo buzima babayeho. Usanga abana bigana imyitwarire abo babana bagira mu bihe runaka. Urugero uko abantu bifata bari kumeza umwana yiga uko umuntu yitwara mu bihe runaka binyuze mu kwigana uko abo abana nabo bitwara. Ubundi usanga umwana ahitamo gukora ikintu runaka ashingiye ku ngaruka abona kigira. Ugasanga umwana kenshi ahitamo gukora ibintu abona ababyeyi be nabo bishimira gukora kuruta ibyo bamubwiye gukora. Ubundi ugasanga yirinda ikintu yabonye ko kibabaza ababyeyi be kuruta icyo bamubujije gukora.
Ibi ariko ntibivuguruza inshingano Imana iha ababyeyi yo kwigisha abana babo ijambo ry’ Imana. Ahubwo bidufasha kumva impamvu inshuro nyinshi iyo Bibiliya itegeka ababyeyi kwigisha abana babo bijyana no kuba bo ubwabo babanje kwitondera ayo mategeko maze bakabona kuyigisha abana babo. Mu isezerano rishya ho Ijambo ry’ Imana rigaruka cyane ku buryo ababyeyi babaho kuruta inyigisho bigisha abana babo. Ni ukuvuga ko abana ibyo ababyeyi babo baha agaciro ka mbere maze bakabyigana n’ ibyo ababyeyi babo banga bakabyirinda. Aha wakwibaza ute ese ni gute nabaho ubuzima umwana wanjye yakwigana bikamugeza ku kwiringira Imana.
Uburyo bwizewe bwo kurera umwana agakura yiringira Imana
Kubera ko inshuro nyinshi ibyo abana bigana ku babyeyi atari ibintu umubyeyi abanza gutekerezaho; byaba ari ukwibeshya umubyeyi atekereje ko azatoza umwana we ubu buzima bwo kwiringira Imana binyuze mu kumuha inyigisho runaka. Ikindi kandi, kubera ko kwiringira Imana nabyo ubwabyo birenze inyigisho runaka umuntu yakiriye; gutoza umwana kwiringira Imana bisaba umubyeyi kubaho ubuzima bwiringira Imana maze abana be bakabwigana. Ibi tubibona neza iyo turebye ubuzima bwa Yesu ubwe atoza abigishwa be. By’ umwihariko hari ibintu bitatu twigira kuri Kristo mu bijyanye no guhindurira abantu kuba abigishwa.
Icya mbere, bisaba ko umwigishwa yigira ku mwigisha mu buzima bwa buri munsi. Bibiliya itubwira ko Yesu yatoranyije abigishwa be ngo babane nawe.4Mariko 3:14 BYSB
Atoranyamo cumi na babiri bo kubana na we, ngo abone uko ajya abatuma kubwiriza abantu ubutumwa, Ababyeyi bifuza gutoza abana babo kuba abigishwa ba Kristo bashyira imbere kugirana umwanya na bo nk’ ikintu kidasimburwa.
Icya kabiri, bisaba kugira imico runaka igaragaza ibyo wizera mu buzima bwa buri munsi. Yesu ntago yigishije abigishwa be gusenga gusa ahubwo tubona inshuro nyinshi afata umwanya akiherera agasenga.5 Mariko 1:35 BYSB
Nuko mu museke arabyuka, arasohoka ajya mu butayu asengerayo.
Bigahinduka umuco ukomeza kugaruka. Ni ngombwa ko abagize umuryango bagira imico runaka ituma abana biringira Imana mu buzima bwabo. Urugero rwa hafi ni umuco wo gushima Imana ku bw’ ibyo kurya. Gushima Imana mbere yo kurya bitoza umwana ko Imana ariyo imubeshejeho. Bigatuma yiringira Imana ku bw’ imireho ye ya buri munsi.
Icya gatatu, bisaba kwigana ijambo ry’ Imana n’ abagize umuryango. Hamwe no kubana n’ abigishwa be buri munsi Yesu yagiraga umwanya wo kwigana n’ abigishwa be ijambo ry’ Imana. Ni ngombwa ko ababyeyi batoza abana babo agaciro k’ ijambo ry’ Imana binyuze mu kuryigana nabo. Iyo wigana n’ umwana ijambo ry’ Imana uba umwigisha ko muri ubu buzima atari wowe ufite ijambo rya nyuma ahubwo nawe hari uwo ugomba kubaha ariwe Mana.
Wowe nk’ umubyeyi kubaho ubuzima bwiringiye Imana ku bw’ agakiza kawe n’ imibereho yawe ya buri munsi niyo mpano ikomeye ushobora guha umwana wawe. Si ubuzima bwiza cyangwa ishuli ryiza nk’ uko isi itekereza. Kubera ko uramutse umuhaye ibindi byose ariko ntabone kwiringira Imana kubw’ agakiza ke ntacyo byamumarira kuko yarenga akarimbuka (Matayo 16:26). Kubaho ubuzima buvoma umunezero wabwo mu kwiringira Imana biha umwana wawe ubuzima yakwigana bukamuzanira inyungu z’ iteka ryose. Ibi ariko ntibikuraho inshingano yo kwigisha abana bawe ijambo ry’ Imana. Kuko Kwizera kuzanwa no kumva ijambo rya Kristo.6 Abaroma 10:17 BYSB Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo.
Kubera ko umubyeyi atabasha kugenzura abo umwana azigana mu buzima bwe bwose bimusaba guha agaciro k’ ibanze umwanya wo kuganira n’ umwana we. Ni ngombwa ko umubyeyi agira umwanya wo kumenya amakuru y’ umwana buri munsi. Ese umwana wawe ni ibiki yigira mu kwigana abo abana nabo haba mu rugo, ku ishuli, mu baturanyi cyangwa mu nshuti? Ushobora kubimenya binyuze mu kubaka ubucuti no kuganira nawe kenshi bityo ukamufasha guhitamo ibyiza akaba aribyo akomeza ibibi akabyanga.
Ibi byose ariko, kuba umubyeyi abikora ntibitanga isezerano ntakuka ko umwana we azakura yiringira Imana. Agakiza ni impano y’ Imana si uruhurirane rw’ ibintu runaka umubyeyi akora ngo bigeze umwana we ku kwizera. No mu gukora ibi byose twavuze haruguru, umubyeyi abikora yiringira Imana yonyine kubw’ agakiza k’ umwana we si imirimo itandukanye yakoze. Maze, agakomeza gusenga ngo Imana mu buntu bwayo izahe uwo mwana iyi mpano y’ agakiza.
Murakoze cyane. Nkunda ukuntu mukora uyu murimo mukora. Nahoze ntekereza ko muzajya mumpa aya masomo muri email box yanjye kuko niyandikishije, ariko sinyabona.
Gusa uko ngenda mbona uburyo nyakurikirana binyuze mu bundi buryo. God bless you so much.
Adolphe, Urakoze cyane. Buri uko dushyizeho inyigisho nshya twoherereza email abantu bose biyandikishije. Iyo utayibonye inbox, ureba muri spam. Kubera ko E-mail zacu zigenda automatic iyo dushyizeho inyigisho nshyashya, hari ubwo gmail ihita izishyira muri spam. Icyo wakora ni ukureba muri spam noneho ukemeza kuri button ya “Report not spam” Utwihanganire kubera izo mbogamizi!
Be blessed a lot, we love so much our children, for any cost, we are ready to help them. Keep doing these teachings
Murakoze cyane kubwiyi nyigisho .ndashimira abanditsi nkashimira ninshuti Ishimwe S. Yamfashije kumenya no gukunda izi nyigisho Imana ibahe umugisha noneho ndasobanukiwe kandi ndanezerewe nzakomeza uru rugendo rwo kwiga .
Ndifuza ko izi nyigisho mwazimpa kuri email mwaba mukoze kuko jye ziramfasha cyane
Thank you,
Izi nyigisho nizukuri pe kuko urabona ko umubyeyi abonamo inshingano ze(biblical),
Imana ibahe umugisha.
Amen , ni igitangaza rwose ukuntu mubyukuri Imana ibakoresha mugutegura izi nyigisho, umwami akomeze kubafasha.
Nibyo koko ntabwo twe ( abantu) twabasha gutoza abana badukomokaho cg c ababana natwe kwiringira Imana ,Kandi natwe tutabayeho ubuzima bwo kuyiringira, umwami adufashe kubaho ubu buzima bwo kuyiringira rwose, iam sure ko n’abana bacu /
SI abacu gusa nabandi Bose babona ubuzima bwacu batwigiraho kwiringira Imana .
Amazing!iyi article nigiyemo ibintu byinshi ntajyaga nitaho vraiment gusa ubu nibwo mbitekereje kandi biramfashije