Umwanya nyakuri w’ urushako igice cya 4: ni igikoresho

Uko umuntu wese yifuza kubyara umwana basa, niko n’ Imana yifuza ko abo yaremye basa na yo kandi ibyo ntibigarukira ku kuba icyifuzo gusa ahubwo ni umugambi. Muri iyi nyigisho turareba uburyo Imana yaremye umuntu ngo ase na yo, igatunganya urushako kimwe n’ubuzima bwose muri rusange ngo bibe igikoresho ikoresha ngo umuntu arushaho gusa na yo. Turareba kandi n’ uburyo bwo kugendera muri uwo mugambi w’Imana.

Imana yaturemye kugira ngo duse na yo

Mu gitabo cy’ itangiriro igice 1: 26-27  Bibiliya itubwira  inkuru y’ukuntu Imana yaremye umuntu:

Imana iravuga  iti “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’ isi yose, n’igikururuka hasi cyose.”Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’umugore ni ko yabaremye.

Itangiriro 1:26-27

Kimwe mu bigaragaza kamere y’Imana ni urukundo rwayo rutanga rutitangiriye. Iteka iyo umuntu akubwiye ngo aragukunda igisubizo cya hafi ni ukubaza ngo wankundiye iki? Abantu dutekereza urukundo nk’ikintu gifite icyo gishingiyeho. Urukundo rw’Imana rurenze cyane urw’abantu. Imana yadukunze ntacyo ishingiyeho kuburyo no mu gihe Adamu yari amaze gukora icyaha, Imana yaramusanze aho yambaye ubusa iramwambika 1 Itangiriro 3:21 BYSB
Uwiteka Imana iremera Adamu n’umugore we imyambaro y’impu, irayibambika.
Umugambi w’Imana nuko twese abo yaremye  dusa na yo tukagira iyo kamere y ’urukundo rutagira icyo rushingiraho. 

Imana yatunganije urushako n’ubuzima bwose muri rusange ngo bitume dusa na yo 

Bitandukanye n’abantu umugambi w’Imana ntuburizwamo 2 Yesaya 46:10 BYSB
Mpera mu itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa nkavuga nti ‘Imigambi yanjye izakomera kandi ibyo nzashaka byose nzabikora.
Umuntu gusa n’Imana birenze uko dusa inyuma. Si ikintu kiba rimwe gusa ahubwo ni urugendo rw’ubuzima bwose. Ibi tubibonera mu gace ka kabiri  k’ umurongo wa 26 w’ igice cya mbere cy’ Itangiriro aho Imana iha umuntu gutwara ibyo yaremye nka bumwe mu buryo bwo gusa na yo. Mu gutwara ibyo Imana yaremye umuntu yari kugira ishusho y’ Imana nk’ uko Imana ari umutware w’ ibyaremwe.

Kimwe mu byo Imana ikomeza gukoresha ngo idukuze duse na yo ni imibanire. Imibanire y’ abantu batandukanye ikoze ku buryo usanga umuntu asabwa gukunda, kumvira cyangwa se gukorera abandi rimwe na rimwe ntacyo ashingiyeho. Urugero rwa hafi ni imibanire hagati y’ umwana n’ ababyeyi be. Umwana ategekwa n’ ababyeyi agasabwa kumvira no mu gihe atumva impamvu babimusaba. Kenshi usanga umwana yibwira ko ubuzima buzaba bwiza naramuka abaye mukuru akigenga. Nyamara ariko si ko bigenda. Iyo abaye mukuru nabwo usanga afite abandi asabwa kumvira, gukunda no gukorera cyane cyane nk’ abakoresha, abo abana nabo cyangwa se n’ abana be. Imibanire akenshi usanga idusaba kubaho mu buryo butuma umuntu atizirikana ubwe gusa, ahubwo akazirikana n’ abandi. Uko kubaho umuntu atizirikana ubwe bimuremamo ya kamere y’ Imana yo gukunda atagira icyo ashingiyeho. Ugasanga umubyeyi yize gukunda umwana we n’ igihe yakoze amakosa. 

Urushako ni hamwe mu hantu h’ ingenzi Imana ikoresha ngo iturememo iyo kamere y’ urukundo rutanga rutitangiye. Abantu benshi iyo batekereza gushaka, usanga batekereza ko urushako ari ahantu bazitabwaho n’ abo bashakanye, mbese bakabaho mu rukundo n’ umunezero by’ iteka. Igitangaje ni uko ibyo ari agace gato k’ urushako. Kubera ko usanga uko umukobwa ari gutekereza gutyo ari nako n’ umusore nawe ari gutekereza gutyo. Bikarangira uko umusore yaje ategereje kwitabwaho n’ umukobwa, ari na ko n’ umukobwa yaje ategereje kwitabwaho n’ umusore. Igisubizo nta kindi ni uko aba babiri biga kwitanaho ubwabo. Aha rero niho urushako ruhindukira ahantu twigira kwita ku bandi. Ibyo kandi bigashoboka gusa iyo buri umwe mu bashakanye yize kutizirikana ubwe ahubwo akazirikana mugenzi we. Ibi bigenda birushaho gushora imizi iyo aba bombi bahindutse ababyeyi kuko noneho biga kwita ku mwana udashobora kubitaho bo. Kuko noneho batangira kwiga gukunda ntacyo bashingiyeho. Urushako rero ruhinduka ahantu Imana ikoresha ngo iturememo kamere yayo.

Uretse urushako kandi, Imana yatunganije ubuzima bwose nk’ ishuli twigiramo kugira iyo kamere y’ Imana yo gukunda ntacyo dushingiyeho. Ibi tubibona iyo twitegereje indi mibanire yose hagati y’ abantu. Usanga umukozi ukorera ku jisho agamije ibihembo gusa nta mukoresha umwifuza. Bityo, Imana igakoresha uwo mubano hagati y’ umukozi n’ umukoresha ngo ireme muri uwo mukozi iyo kamere yo gukunda umurimo, kumvira no gukorera abandi ntacyo ategereje. Ibi kandi usanga ariko bigenda ku banyeshuli n’ abalimu babo. Ni nako kandi bigenda hagati y’ inshuti zitandukanye kuko umuntu wese yifuza inshuti imuba hafi kabone n’ aho we yaba atari ko ari. 

Kubaho mu mugambi w’ Imana wo gutuma dusa na yo

Iyo umuntu yoga mu mu ruzi usanga bigoye cyane koga mu cyerekezo kinyuranye n’ icyo amazi ari kwerekezamo. Kuburyo umuntu ushaka kugera kure bimusaba koga akurikiye icyerekezo cy’ amazi. Ikibabaje ni uko abantu benshi usanga babayeho ubuzima bwo koga mu cyerekezo kibusanye n’ icya amazi. Usanga babayeho ubuzima buhanganye n’ Imana. Imana irashaka kurema kamere yayo muri bo yo gukunda no gukorera abandi ntacyo bashingiyeho ariko bo barahirimbanira gukora ibintu byose bizirikana ubwabo gusa. 

Usanga Imana ishaka kurema kamere yayo mu musore cyangwa inkumi bageze mu gihe cyo gukorera amafaranga ikoresheje uburyo bita ku babyeyi babo n’ abandi bo mu muryango batishoboye ariko bakigomeka. Bakibwira ko gushaka ari inzira yo kubicika. Ariko Imana kuko idatezuka ku mugambi wayo iyo bageze mu rugo rwabo basanga n’ abo bashakanye nabo bakeneye kwitabwaho mu bundi buryo. Ubundi, usanga Imana ishaka kurema kamere yayo mu mukozi ngo akore adakoreye ku jisho ariko umukozi akanga akigomeka akumva igisubizo ni uko yajya kwikorera nyamara Imana yo kuko idatezuka ku mugambi wayo iyo atangiye kwikorera asanga n’ abakiriya nabo ari uko, bakeneye umuntu ukora atitangiriye.   

Aha rero, niba dushaka kugera kure mu buzima no kugira ingo nziza biradusaba kwemerera Imana ikarema kamere yayo muri twe. Biradusaba ko mu byo tunyuramo byose tuzirikana kureba icyo Imana ishaka kutwigisha kuri kamere yayo. Ikibabaje ni uko uko kwakira icyo Imana iri kutwigisha atari ibintu biba muri kamere ya muntu.

Kuva Adam na Eva bacumura banduje inyokomuntu yose aho iva ikagera kamere yo kwigomeka ku Mana. Usanga iteka umuntu ashaka kwiyobora aho kwemerera Imana akaba ariyo imuyobora. Hari imbaraga z’ icyaha zikorera mu muntu kubwa kamere (kubera ko yavutse kuri Adam wigometse ku Mana) zituma umuntu ahora ashaka kwigomeka ku Mana. 3 Abaroma 7:19‭-‬20‭, ‬24‭-‬25 BYSB
kuko icyiza nshaka atari cyo nkora, ahubwo ikibi nanga akaba ari cyo nkora. Ariko ubwo nkora ibyo nanga si jye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo. Yemwe, mbonye ishyano! Ni nde wankiza uyu mubiri untera urupfu? Imana ishimwe! Kuko izajya inkiza ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu. Nuko jyewe mu mutima wanjye ndi imbata y’amategeko y’Imana, ariko muri kamere ndi imbata y’amategeko y’ibyaha.
Imana ishimwe ko yashyizeho inzira umuntu yanyuramo akabasha kugira indi miterere ituma noneho abasha guhitamo kugendera mu mugambi w’ Imana wo kumuhindura ngo ase nayo. 

Iyo nzira ni kuvuka ubwa kabiri. Umuntu avuka ubwa kabiri iyo amaze kumenya no kwakira neza mu mutima we ko kubwa kamere ye atabasha kubaho nk’ uko Imana ishaka. Kandi ko kunanirwa kubaho gutyo ari icyaha gikwiye igihano cy’ urupfu. Maze akemera ko Yesu wenyine ariwe wamukiza icyo gihano kuko we yabashije kubaho nk’ uko Imana ishaka kandi mu gupfa kwe yishyizeho igihano gikwiriye ibyaha maze agahinduka umucunguzi w’ umuntu wese umwizera. Umuntu rero umaze kumenya uko kuri agatera intambwe yo kukugenderamo asaba Yesu kuza mu buzima bwe akamukiza, avuka ubwa kabiri maze agahinduka icyaremwe gishya. 4  2 Abakorinto 5:17 BYSB
Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.
Umuntu rero wavutse ubwa kabiri Imana imuha impano y’ Umwuka wera agatura muri we. Mwuka wera niwe ushoboza abizera kubaho ubwo buzima bwo gukurikiza umugambi w’ Imana wo kuduhindurira gusa na yo ikoresheje ubuzima tunyuramo umunsi ku wundi.

Fatanya natwe gusenga

Abantu benshi babayeho bigometse ku mugambi w’ Imana wo kubahindurira gusa nayo. Ese wowe ubayeho ute? Fata kanya usenge. Ahari nturatera iyi ntambwe yo kuvuka ubwa kabiri. Ubuzima bwawe ubwabwo ni ukwigomeka ku mugambi w’ Imana wo guhindurira abo yaremye gusa nayo. Aka kanya ushobora gusenga ugasaba Yesu kuza mu buzima bwawe akagukiza. Ahari se wamaze kuvuka ubwa kabiri, fata aka kanya usenge usabe Imana ngo iguhe gukomeza kumvira Umwuka wera no kwakira umugambi w’ Imana wo kuguhindurira gusa nayo ikoresheje ubuzima ucamo umunsi ku wundi. Nyuma yo kwisengera gira abantu babiri usengera nabo ngo Imana ibahe kwakira umugambi wayo mu buzima bari gucamo. Umwe ni umuntu uzi uruhijwe n’ urushako ubu akaba arimo kwibaza ngo nk’ ubu ni kuki Imana yemera ko nsha muri ibi bihe. Musengere ngo abashe kubona iyo kamere y’ Imana iri gushaka kumuremamo. Undi ni umuntu utarizera Yesu akaba abayeho ubuzima bwo kwigomeka kuri uwo mugambi w’ Imana wo kumuhindura ngo ase nayo. Musengere Imana imuhe nawe kuvuka ubwa kabiri.

Uburyo bwo kubishyira mu bikorwa

Fata akanya nonaha utekereze ku buzima wanyuzemo mu bihe byatambutse ese ni ibiki wavuga ko Imana yakoresheje mu kuguhindura ngo urusheho gusa nayo? Noneho tekereza ku buzima uri gucamo uyu munsi, ese ni gute Imana iri kurema kamere yayo muri wowe? Ese iyo wibutse ko Imana iri kurema kamere yayo muri wowe n’ ibiki byari biguhangayikishije ubona ko noneho ukwiye kubyihanganira kurutaho? Ese ni ibiki washimira Imana ko yakoresheje mu kurema kamere yayo muri wowe mu bihe byatambutse? Ushobora kudusangiza ubuhamya bwawe muri comments.

Imana iguhe umugisha.

Ese iyi nyigisho yagufashije? Fatanya natwe uyisangiza inshuti zawe ngo nazo zifashwe:

6 thoughts on “Umwanya nyakuri w’ urushako igice cya 4: ni igikoresho

  1. Murakoze cyane benedata, nsomye iyi nkuru yose iramfashije irimo ijwi ry’ Imana! Imana ibahe umugisha, kubwo kutwereka ko ubuzima Imana yabushyize mu murongo wo gufasha abantu gusa nayo.

  2. NI ukuri iyi nyigisho irimo iravugana n’ubuzima tubayemo muri iki gihe. Imana yarakoze kudushyiriraho uburyo bwo gusa nayo.

    Imana ishimwe kubwo kuduhugura ibinyujije muri izi nyigisho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *