Mu Igice cya mbere cy’ iyi nyigisho twabonye ko urushako ari igishushanyo kigaragaza umubano Kristo afitanye n’itorero. Nk’uko umuntu wese atakomeza kureba ifoto y’uwo akunda kandi bari kumwe, Bibiliya itwigisha ko nyuma yo kugaruka kwa Kristo n’ umuzuko w’ abapfuye urushako rutazongera kugira agaciro rufite ubu. Muri iyi nyigisho turareba ku kuba urushako ari ikintu kigarukira hano mu isi n’ icyo bikwiye kutwigisha ku rushako muri ubu buzima bwa none.
Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa…
Aya ni amagambo ya Yesu Kristo ubwo yasubizaga abasadukayo bari bamubajije ibijyanye no gushyingirwa mu gihe cy’ izuka. Abasadukayo bari abantu mu gihe Yesu yari ku isi batemeraga iby’ umuzuko w’ abapfuye. Muri Matayo 22:23-33 tuhasanga ikiganiro Yesu yagiranye na bo ku bijyanye n’ urushako mu gihe cy’ umuzuko. Aho ku murongo wa 29-30 yanzura agira ati
Mwarahabye kuko mutamenye ibyanditswe cyangwa imbaraga z’Imana. Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk’abamarayika bo mu ijuru.
Matayo 22:29-30 BYSB
Aya magambo ya Kristo ubwe, adufasha kubona ko urushako ari ikintu kirangirana n’ ubuzima bwa hano ku isi kuko mu izuka nta kurongora nta no gushyingirwa. Gusobanukirwa n’ uko kuri ko urushako rurangirira hano ku isi hari ibintu bitatu by’ ingenzi byagakwiye kutwigisha: icya mbere ni ukwishimira iyo mpano ukiri mu isi, icya kabiri ni ukudaha iyo mpano agaciro idakwiriye, icya gatatu ni ugukoresha neza iyo mpano ikakubyarira inyungu zizahoraho.
Ishimire impano y’ urushako ukiri mu isi
Umwami Salomo ni umwe mu banyabwenge bakomeye isi yagize. Mu gitabo cy’ umubwiriza yanditse amaze kuba mukuru no kugenzura ibibera munsi y’ ijuru 1 Umubwiriza 1:13 “Nakomeje umutima wanjye gushaka no kugenzurisha ubwenge, kugira ngo menye iby’ibintu byose bikorerwa munsi y’ijuru, n’umuruho mubi Imana yahaye abantu ngo bawuruhe.” yagize ati:
Wishimane n’umugore wawe ukunda iminsi yose uzamara ukiriho, ni yo Imana yaguhaye munsi y’ijuru, yose ni iminsi yawe y’impfabusa, kuko ibyo ari byo wagabanye muri ubu bugingo, kandi no mu miruho yawe ugokera munsi y’ijuru.
Umubwiriza 9:9 BYSB
Kwibuka ko impano y’ urushako ufite itazahoraho bikwiye gutera abashatse kwishimira iyo mpano bigishoboka kuko hari igihe bizaba bitagishoboka. Ni ukuvuga ko ukeneye kugirana umwanya n’ uwo mwashakanye bigishoboka kuko utazi ibizaba ejo. Abantu bamwe usanga baha agaciro gake abo bashakanye bibwira ko ahari ariko bizahora. Urushako rurangirana n’ urupfu kandi urupfu ntiruteguza. Ese uyu munsi uwo mwashakanye aramutse apfuye nta gihe wakwicuza ngo iyaba narakimaranye nawe? Ese nta makuru wihereranye kandi uzi ko uramutse upfuye none uwo mwashakanye byamuteza ibibazo kuba atayafite? Bitekerezeho neza ufate icyemezo aka kanya wishimane n’ uwo mwashakanye bigishoboka.
Ha urushako agaciro rukwiye
Abantu benshi usanga baha urushako cyangwa se ibijyanye narwo nk’ ubukwe, kubyara n’ ibindi agaciro karenze ako bifite. Kumenya ko urushako ari ikintu kirangirira hano ku isi bikwiye kudutera guha urushako n’ ibijyanye narwo agaciro kabikwiye.
Abantu bamwe batekereza ko ubwo gushaka ari ibya hano ku isi ntacyo bivuze. Ugasanga babogamiye ku ruhande rushyira urushako mu bintu by’ agaciro gake. Ibi tubibona mu mico imwe n’ imwe aho usanga gushaka bifatwa nk’ ikintu kidafite agaciro na gake. Ukuri ni uko ibyo ari ukwibeshya. Urushako ntago ari ikintu cyo gusuzugura. Urushako ni umushinga watangijwe n’ Imana ubwayo. Maze ikareba mu bintu byose bibaho ku isi ikaruhitamo kuba igishushanyo cy’ umubano ifitanye n’ abantu bayo aho Kristo yitwa umukwe maze itorero rikaba umugeni we.2 Ibyahishuwe 19:7 BYSB “Tunezerwe twishime, tuyihimbaze, kuko ubukwe bw’Umwana w’Intama busohoye umugeni we akaba yiteguye,”
Abandi nabo batekereza urushako nk’ ikintu cy’ agaciro gahambaye ku buryo usanga baragihinduye intego y’ ubuzima cyangwa igipimo bareberaho ko umuntu yabaye umuntu. Uyu ni umutego imico myinshi cyane cyane muri Afrika yaguyemo aho umuntu utarashaka afatwa nk’ utaragira icyo ageraho mu buzima. Ibi kandi bikunze kugaragara no mu buryo amatorero amwe n’ amwe muri iyo mico afata abantu batarashaka. Aho usanga gushaka cyangwa kudashaka bishingirwaho mu kwemerera umuntu kuba yakorera Imana mu mpano runaka. Ukuri ni uko guha urushako umwanya wo hejuru cyane nabyo ni ukwibeshya. Abantu bose siko bahamagariwe gushaka kandi intego y’ ubuzima irenze cyane gushaka.
Kimwe mu bigaragaza uko umuntu atekereza urushako ni uburyo atekereza urubyaro. Usanga abantu benshi bahirimbanira gushaka kugira ngo batazapfa batabyaye. Kubyara babifata nk’ intego y’ ubuzima, gushaka bikaba inzira ibageza kuri iyo ntego. Ibyo nabyo ni ukwibeshya. Bibiliya itwereka ko nubwo mu isezerano rya kera kubyara yari imwe mu nshingano Imana yahaye Adamu na Eva. Mu isezerano rishya intego y’ ubuzima irenze cyane kubyara cyangwa kutabyara ari nayo mpamvu tutabona Yesu ashaka umugore cyangwa Pawulo.
Mu isezerano rya Kera kubyara byari bifite agaciro kisumbuyeho kubera ko ubwoko bw’ Imana bwagukaga binyuze mu kubyara ari cyo gituma Imana isaba Abisirayeli kubyara. Gusa ibi bizaguhinduka duhereye mu buhanuzi bwa Yesaya aho ingumba isabwa kunezerwa kuko abana b’ igishubaziko baruta ubwinshi ab’ umugeni warongowe. 3 Yesaya 54:1 BYSB “Ishime, wa ngumba we itabyara. Turagara uririmbe utere hejuru wowe utaramukwa, kuko abana b’ igishubaziko baruta ubwinshi abana b’ umugeni warongowe.” Ni ko Uwiteka avuga. Gusa, mu isezerano rishya ubwoko bw’ Imana bwaguka binyuze mu guhinduka abigishwa ba Kristo ari cyo gituma Kristo asaba abigishwa be guhindurira abantu bo mu mahanga yose kuba abigishwa.4 Matayo 28:18-20 BYSB
Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”
Koresha impano ishira ikubyarire inyungu zihoraho
Kumenya ko urushako rurangirira hano ku isi bikwiye kutwigisha guhirimbanira ibidashira nk’ uko Kristo yahuguye abari bamukirikiye ngo bareke gukorera ibyo kurya bishira ahubwo bakorere ibidashira 5 Yohana 6:27 BYSB “Ntimukorere ibyokurya bishira, ahubwo mukorere ibyokurya bigumaho kugeza ku bugingo buhoraho, ibyo Umwana w’umuntu azabaha, kuko Se ari we Mana yamushyizeho ikimenyetso cyayo.” Aha wakwibaza uti ese noneho ni gute wakoresha impano ufite yaba iyo kuba warashatse cyangwa utarashatse mu buryo butuma ikubyarira inyungu zihoraho? Pawulo mu 1 Abakorinto 7: 29 aduha inama agira ati:
Ariko bene Data, ibi ni ibyo mvuga yuko igihe kigabanutse. Uhereye none abafite abagore bamere nk’abatabafite,
1 Abakorinto 7:29 BYSB
Ni ukuvuga ko ufite umugore / umugabo cyangwa utamufite ukwiye kuzirikana ko igihe kiri bugufi Kristo akagaruka bigatuma arushaho gukoresha impano ye mu buryo butuma Yesu agarutse yasanga hari icyo yakoze. Mu rugo rwawe ukeneye gukora byose nk’ ukorera Kristo kuburyo aramutse aje yasanga umugabo cyangwa umugore wawe arushijeho kumutunganira kubera ko muri kumwe. Uburyo ubana n’ umugore cyangwa umugabo wawe bikwiye gutuma arushaho kuba umugeni mwiza wa Kristo. Ibyo kandi bireba n’ abana mubyarana, ukwiye gushyira imbaraga zawe zose mu gutuma aba bana bamenya ukuri k’ ubutumwa bwiza kandi ukabasengera ubudasiba ngo Imana ibihishurire kuko ibyo aribyo bizatuma bahinduka abo mu bwoko bw’ Imana.
Fatanya natwe gusenga
Abantu benshi babayeho baha urushako umwanya utariwo kandi ibyo bigira ingaruka nyinshi ku buzima bwabo n’ ubwa ababazengurutse. Dusenge dusabe Imana kugira ngo abantu basobanukirwe n’ umwanya ukwiriye w’ urushako. Aha turasengera abantu ku giti cyabo ariko tunasengere n’ inzego z’ ubuyobozi zitandukanye zibigiramo uruhare.
Ese wowe ku giti cyawe ufata ute urushako? Ni uwuhe mwanya uha gushaka mu buzima bwawe? Aho ntushyize gushaka imbere nk’ aho ariyo ntego nyamukuru y’ ubuzima bwawe? Bitekerezeho neza maze usabe Imana iguhe gutekereza urushako nk’ uko ijambo ry’ Imana riruvuga.
Uburyo bwo kubishyira mu bikorwa
Ese ujya uzirikana kwishimana n’ uwo mwashakanye cyangwa umuryango wawe nk’ umuntu uzi neza ko bitazahoraho cyangwa ubafata nk’ abatihutirwa mu buzima bwawe? Ni kangahe wihutira gutaha mu rugo kugira ngo ugirane nabo umwanya uhagije? Ese ni gahunda zingahe usubika kugira ngo ubane n’ umugore cg umugabo wawe? Cyangwa kuri wowe umuryango uza iyo ntagahunda yindi ufite? Bitekerezeho ufate icyemezo none, witoze guha umuryango wawe umwanya ubakwiriye.
Ese abana ubatekereza ute? aho ntutekereza ko kubabyara no kubabonera ibyo kurya no kwambara bihagije? Ese ujya wibuka ko bakeneye ubutumwa bwiza kimwe n’ undi muntu wese? Ntayindi nzira yageza abana bawe ku gukira igihano cy’ urupfu gikwiriye mwene Adamu wese keretse kumva ubutumwa bwiza bakizera Yesu. Bitekerezeho neza ufate gahunda yo kwigisha abo mu muryango wawe ijambo ry’ Imana.
Ese wowe utarashaka, wari uziko ushobora nawe kugira abana mu bwami bw’ Imana? ushobora kubyara abana mu bwami bw’ Imana binyuze mu guhindurira abantu kuba abigishwa ba Kristo. Kuba umwigishwa wa Kristo no guhindurira abandi kuba abigishwa ba Kristo niyo ntego nyamukuru y’ ubuzima. Ibyo dukora kubw’ icyo ni byo byonyine bizagira agaciro mu izuka. Bibiliya itumbwira ko ibyo dukora byose dukwiye kubikora kubw’ icyubahiro cy’ Imana niyo byaba kurya cyangwa kunywa.6 1 Abakorinto 10:31 BYSB “Namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana. “
Dusangize ubuhamya
Ese hari icyo iyi nyigisho yagufashije cyangwa hari ikibazo wagize ubwo wasomaga iyi nyigisho? ushobora kudusangiza ikibazo cyangwa igitekerezo cyawe muri comment maze twese tukarushaho kwigira hamwe uko twakubaka ingo nziza zishoreye imizi mu rukundo rwa Kristo.
Murakoze cyane . Iyi nyigisho irankebuye inyibukije ko nkwiye guha agaciro umuryango wangye kdi nkabaha umwanya uhagije ndetse no kwigisha abana ijambo ryimana kugirango tubeho kubwicyubahiro cyayo.