Inyigisho shingiro
Umwanya w' urushako
Umwanya nyakuri w’ urushako igice cya 3: rurangirira ku isi
Nk’uko umuntu wese atakomeza kureba ifoto y’uwo akunda kandi bari kumwe, Bibiliya itwigisha ko nyuma yo kugaruka kwa Kristo n’ umuzuko w’ abapfuye urushako rutazongera kugira agaciro rufite ubu. Muri iyi nyigisho turareba ku kuba urushako ari ikintu kigarukira hano mu isi n’ ibintu bitatu by’ ingenzi byagakwiye kutwigisha: kwishimira impano yawe ukiri mu isi, kudaha impano y’ urushako agaciro idakwiriye no gukoresha neza impano ishira ikakubyarira inyungu zizahoraho.
Soma inyigisho yose