Iyo usesenguye imyitwarire n’ imvugo bigaragara mu mico itandukanye ubona umwanya iyo mico iha urushako. Nk’ urugero hari ubwoko bumwe muri Afrika yepfo bavuga ko iyo udafite umugore uba utaraba umugabo ku buryo udashobora kuvuga imbere y’ abakuru ahubwo usaba umubyeyi wawe akaba ari we ukuvugira. No mu kinyarwanda tugira imvugo zitandukanye zigaragaza umwanya duha urushako. Ariko se Imana yo ni uwuhe mwanya iha urushako? Muri uru ruhererekane rw’ inyigisho tuzareba uburyo Imana ibona mo urushako n’ umwanya abizera bagakwiye guha urushako mu buzima. Muri iki gice cya mbere turareba urushako nk’ igishushanyo cya Kristo n’ itorero.
Abantu benshi batekereza ko urushako hagati y’ umugabo n’ umugore ari ikintu kirangirira kuri cyo ubwacyo. Nyamara ariko, Imana yo siko ibitekereza. Inshuro nyinshi muri Bibiliya, Imana ikoresha umubano hagati y’ umugabo n’ umugore nk’ igishushanyo cy’ umubano hagati y’ Imana n’ abantu bayo.
Mu isezerano rya kera
Mu isezerano rya kera Imana ikoresha urushako nk’ igishushanyo cy’ umubano yari ifitanye n’ ubwoko bwa Isirayeli. Ibi tubibona cyane mu gihe cy’ abahanuzi ubwo ubwoko bwa Isirayeli babaga barataye Imana maze igahagurutsa umuhanuzi ngo abahanure bagaruke ku Mana yabo. Twafata nk’ urugero ku gitabo cya Ezekiyeli igice cya 16. Aha Imana igererenya Isirayeli n’ umugore wataye umugabo we akigira maraya. Iyi nkuru abantu benshi bakunze kuyivuga gusa bakayivuga igice. Umurongo wayo wa 6 uvuga iby’ umwana Imana yasanze yigaragura mu ivata maze ikamubwira iti baho. Gusa ntibirangirira aho, ahubwo iyo ukomeje gusoma imirongo ikurikiyeho itubwira iby’ igihe uyu mwana yari ageze mu gihe cyo gushaka. Ngo Imana yamwambitse imyambaro y’ ibitare n’ impeta maze imugira uwayo ndetse basezerana isezerano. Gusa nyuma yaje koshywa n’ uburanga bwe maze areka Imana ariyo mugabo bari barasezeranye maze yigira maraya. Iki kigereranyo aho Imana igereranya umubano hagati yayo n’ ubwoko bwa Isirayeli gikomeza kugaruka kenshi mu buhanuzi. 1 Yeremiya 3:20, 31:32; Yesaya 54:5; Hoseya 2:7;
Mu isezerano rishya
Mu isezerano rishya Imana yongera gukoresha urushako nk’ igishushanyo cy’ umubano Kristo afitanye n’ itorero. Ibi Yesu abigarukaho cyane mu bigereranyo bitandukanye by’ ubwami bw’ Imana.2 Matayo 9:15, 22:2; Luka 5:34-35 Pawulo nawe mu Abefeso 5 aba arimo asobanura uburyo bwo kugenda nk’ abanyabwenge, maze yamara kugaragaza uko umugabo n’ umugore babigenza mu mubano wabo, akanzura agira ati
“Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe. Ibyo ni ubwiru bukomeye cyane, ariko ibyo mvuga byerekeye kuri Kristo n’Itorero. Nuko namwe umuntu wese akunde umugore we nk’uko yikunda, kugira ngo umugore na we abone uko yubaha umugabo we.”
Abefeso 5:31-33
Iki gishushanyo kandi Bibiliya yongera kugikoresha ivuga kw’ iherezo ry’ ibintu byose. Yohana ngo abona umurwa urimbishijwe nk’ umugeni umanuka uva mu ijuru.3 Ibyahishuwe 21:2 Mu gitabo cy’ ibyahishuwe 19:7-9 tubona kandi Imana yongera kugereranya abizeye Kristo n’ umugeni. Ndetse iherezo rya byose ngo rizaba ari nk’ umunsi w’ ubukwe. Bibiliya iravuga ngo:
Tunezerwe twishime, tuyihimbaze, kuko ubukwe bw’Umwana w’Intama busohoye umugeni we akaba yiteguye, kandi ahawe kwambara umwenda w’igitare mwiza, urabagirana utanduye.” (Uwo mwenda w’igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y’abera.) Arambwira ati “Andika uti ‘Hahirwa abatorewe ubukwe bw’Umwana w’Intama.’ ” Kandi ati “Ayo ni amagambo y’ukuri kw’Imana.”
Ibyahishuwe19:7-9
Abantu bemeye kwakira urukundo rw’ Imana muri Kristo, nk’ uko twabibonye mu by’ ibanze ngo umuntu agire urushako rwiza igice cya mbere, bahinduka abatorewe ubukwe bw’ Umwana w’ intama. Urugo rushoreye imizi mu rukundo rwa Kristo rero ni igishushanyo cy’ umubano Kristo afitanye n’ itorero.
Kuri wowe uyu munsi
Kumenya ko urushako ari igishushanyo cy’ urukundo Kristo akunda itorero biduha igipimo cy’ urugo rwiza. Bivuze ko urugo rwiza ari urwo umuntu areba akabona urukundo Kristo akunda itorero. Rwa rundi rugira neza, rutirarira, rwihanganira byose, rudatekereza ikibi ku bantu, rubabarira byose, rwizera byose kandi rutanga rutitangiriye.
Ikindi kandi, Kumenya ko urushako ari igishushanyo biduha ahantu hihariye ho kwigira iby’ urushako rwacu. Turebera ku rukundo Kristo akunda itorero. Abantu benshi iyo batekereza urushako rwabo usanga bigereranya n’ abaturanyi cyangwa inshuti zabo. Ugasanga umuntu yumva ko urugo rwe rumeze neza kubera ko we n’ umugore we batarwana nko kwa runaka baturanye cyangwa se kubera ko abana be biga mu kigo cy’ ishuli runaka. Ntago aho ariho turebera urugo rwiza. Urugo rwiza ni urugaragaza neza icyo rushushanya. Ese umugore wawe umukunda nk’ uko Kristo akunda itorero? Ese umugabo wawe umugandukira nk’ uko itorero rigandukira Kristo? Ese mubabarirana muri byose? Ese mwihanganirana muri byose? Ese uwareba uko ubana n’ abana bawe yasanga utabasharirira? Ese abo mubana mu rugo babarebye babona koko ko mwizerana muri byose? Ko urukundo rwanyu rudatekereza ikibi ku bantu? Ibi ni byo bipimo by’ urukundo Kristo akunda itorero. Ni nabyo bipimo umugore n’ umugabo bakwiye gupimiraho urukundo rwabo, kuko urukundo rwabo ari igishushanyo cy’ urwo Kristo akunda itorero.
Fatanya natwe gusenga:
Ingo nyinshi usanga zipimira urukundo rwabo ku bibi badakora aho kureba ibyiza bagakwiye gukora. Urwo ni urugero rwo hasi cyane mu mibanire. Dukeneye gusaba Imana igahumura amaso abashakanye bakamenye urugero bakwiye kureberaho imibanire myiza. Bakamenya ko ari ku rukundo ruhebuje Imana yakunze abantu bayigomeye maze igatanga umwana wayo ngo abacungure.
Ku batarashaka dukeneye gusenga ngo Imana ibahumure amaso mumenye urugero rw’ urukundo muhirimbanira mu nshuti zanyu no mu ngo muzubaka. Ntago aho kurebera ari ibyo umuntu adakora ngo urebe ko umusore atagira amahane cyangwa ko umukobwa atirata. Ese uyu musore yihangana bingana iki? Ese uyu mukobwa agira neza bingana iki? Ese wowe ushaka umuntu umeze gutyo, ibyo wifuza ko mugenzi wawe akora wowe ubikora kangahe? Niba ushaka umusore uzakwitaho, wowe abo mubana haba mu muryango cyangwa mu kazi ubitaho bingana iki? Reka dusabe Imana idufashe!
Uburyo bwo kubishyira mu bikorwa:
Fata akanya utekereze kuri ibi bibazo twavuze haruguru. Umuntu umwe yaravuze ngo “urukundo nyakuri ni uguha umuntu icyo akeneye no mu gihe atabikwiriye” Ese ni gute wakwerekana cyangwa ni nde ukeneye kwereka urwo rukundo rugira neza, rutirarira, rwihanganira byose, rudatekereza ikibi ku bantu, rubabarira byose, rwizera byose kandi rutanga rutitangiriye muri iki cyumweru? Ahari ni umuntu wahamagara ukumva amakuru ye nubwo we adaheruka kuguhamagara. Ahari se n’ umuntu ukeneye kubabarira kubera ibyo yagukoreye n’ ubwo we atigeze agusaba imbabazi. Cyangwa se n’ icyo ukwiye gukorera uwo mwashakanye n’ igihe atibuka kubigushimira. Bitekerezeho neza maze ufate icyemezo mu mutima wawe utangire gukundana urukundo rugaragaza urwo Kristo yakunze itorero uyu munsi.
Duhe ubuhamya
Ese hari ikintu wumva ugiye guhindura mu mibanire yawe n’ abandi nyuma yo gusoma iyi nyigisho? Ese hari icyo wiyemeje gukora ngo ugaragarize inshuti zawe urukundo rwuzuye rwa rundi rugira neza, rutirarira, rwihanganira byose, rudatekereza ikibi ku bantu, rubabarira byose, rwizera byose kandi rutanga rutitangiriye? Cyangwa se hari ikibazo wagize uri gusoma iyi nyigisho? Twandikire muri Comment ubidusangize.
Mu nyigisho yacu itaha tuzakomeza kureba ku umwanya nyawo w’ urushako mu buzima ariko noneho tuzareba ku rushako (kimwe no kuba ingaragu) nk’ impano y’ Imana.
Rwose izi nyigisho ziramfasha! Courage Imana ibakomeze muri uyu murimo mwiza mwatangiye!
Iyi article iraryoshye cyane kuko imfashije guhindura uburyo nafatagamo urukundo by’umwihariko urushako. Nibyo koko abantu benshi tureba ibibi tudakora aho kwibanda kubyiza twakagombye gukora ariko kwiga nuguhozaho cyane cyane kwiga Ijambo ry’Imana.