Abashatse
Ingaragu
Inyigisho shingiro
Umwanya w' urushako
Umwanya nyakuri w’ urushako igice cya 1: ni igishushanyo
Abantu benshi batekereza ko urushako hagati y’ umugabo n’ umugore ari ikintu kirangirira kuri cyo ubwacyo. Nyamara ariko, Imana yo siko ibitekereza. Inshuro nyinshi muri Bibiliya, Imana ikoresha umubano w’ umugabo n’ umugore nk’ igishushanyo cy’ umubano hagati y’ Imana n’ abantu bayo.
Kumenya ko urushako rushoreye imizi mu rukundo rwa Kristo ari igishushanyo cy’ urukundo Kristo akunda itorero biduha igipimo cy’ urugo rwiza. Bivuze ko urugo rwiza ari urwo umuntu areba akabona urukundo Kristo akunda itorero.