Iyo dusomye mu itangiriro 2:21-25 tubona Imana iremera Adamu umufasha. Aha tubonamo ibintu bine: ubudasa hagati y’ umugabo n’umugore, ubwuzuzanye muri ubwo budasa, kwishimirana kubera ubwo budasa, no kurindana muri ubwo budasa.
Ubudasa hagati y’ umugabo n’ umugore
Itangiriro 2:21-22, hatubwira uburyo Imana yaremye umugore imukuye mu mugabo. Bibiliya iravuga ngo:
21Uwiteka Imana isinziriza uwo muntu ubuticura arasinzira, imukuramo urubavu rumwe ihasubiza inyama, 22urwo rubavu Uwiteka Imana yakuye muri uwo muntu, iruhindura umugore imushyīra uwo muntu.
Itangiriro 2:21-22 BYSB
Aha tubona ko hari igice Imana yakuye mu mugabo maze ikagikoramo umugore. Hari ibyo umugore afite mu mimerere ye bitandukanye n’ umugabo. Kandi n’ umugabo nawe ni uko. Ibi biduha kimwe mu bisubizo ku bibazo abantu bibaza ku budasa hagati y’ imiterere y’ umugabo n’ umugore haba mu myitwarire ndetse n’ imimerere. Ibi kandi byemezwa n’ ubushakashatsi butandukanye ku bijyanye n’ imibanire cyangwa imiterere y’ abantu.
Igishuko cya mbere mu rushako ni aho umugabo cyangwa umugore yumva uwo bashakanye akwiye kumera nka we. Ugasanga umugore ntiyumva impamvu umugabo we adakora ibintu nk’ uko we abikora. Urugero, hari ubwo usanga umugore yibaza impamvu umugabo we adaha agaciro kuganira ku bibazo bari kunyuramo nk’ uko we abigenza. Cyangwa se ugasanga umugabo nawe atiyumvisha impamvu umugore we akeneye kuganira ku byo bari gucamo. Gushaka ko uwo mwashakanye amera nkawe biva mu kutemera ko wowe na we muri abantu babiri batandukanye. Bisaba rero ko umugabo n’ umugore bashyingiranywe biga, buri wese ku giti cye, kwakira itandukaniro riri hagati y’ imiterere ndetse n’ imyitwarire yabo bombi.
Ubwuzuzanye hagati y’ umugabo n’umugore
Ku murongo wa 22, tubona Imana izanira umugabo wa mugore wamukuwemo nk’ igisubizo cy’ ikibazo Imana yari yagaragaje ku murongo wa 18 ubwo yavugaga iti “si byiza ko uyu muntu aba wenyine reka muremere umufasha umukwiriye.” Imana yari ibizi ko umufasha uyu mugabo akeneye ari umuntu mugenzi we, atari inyamaswa cyangwa ibindi bitandukanye Imana yari yaremye. Iri jambo ngo “umukwiriye” bishatse kuvuga umuntu buzuzanya. Ibi bigaragara neza iyo turebye uburyo Imana yakoresheje ngo ireme uyu mufasha. Imana yakuye mu mugabo urubavu maze urwo rubavu irukoramo umugore. Hari ikintu umugabo yari akeneye ariko Imana ikimukuramo igikoramo umugore. Maze imuzanira uwo mugore kugira ngo bombi buzuzanye maze babashe gusohoza inshingano Imana yari yabahaye.
Ubushakashatsi butandukanye ku miterere y’ abantu bugaragaza ko ubudasa hagati y’ umugabo n’ umugore butari gusa ku myanya ndanga gitsina, ahubwo buri no mu buryo bwo gutekereza ku bintu ndetse no kugaragaza amarangamutima. Gusa mu budasa bw’ umugabo n’ umugore usanga bakeneye kunganirana ngo ibintu bibe byiza kurutaho. Ibi kandi birushaho kugaragara cyane mu muryango. Buri wese mu bashakanye afite imiterere yihariye ituma uruhare rwe mu mibereho myiza y’ umuryango ari ntasimburwa. Bitewe n’ imiterere karemamo ye, hari ibyo umugabo abasha gukora neza kuruta umugore we. Kimwe n’ uko n’ umugore nawe hari ibyo abasha gukora neza kurusha umugabo. Maze aba bombi bafatanya bagatanga umusaruro urushaho kuba mwiza.
Kwishimirana mu budasa n’ ubwuzuzanye
Itangiriro 2:23 tubona amagambo Adamu yavuze arimo atangarira ubudasa n’ ubwuzuzanye hagati ye n’ umugore we Eva, yagize ati:
Uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye,
Itangiriro 2:23 BYSB
Ni akara ko mu mara yanjye,
Azitwa Umugore kuko yakuwe mu Mugabo.
Biratangaje ko aya ariyo magambo ya mbere umwanditsi ahitamo kudusubiriramo ijambo ku rindi mu yo Adamu yavuze ndetse akaba ariyo ya mbere Eva yumvise. Muri iki gikorwa twigiramo ikintu gikwiriye kuranga abashakanye iteka iyo batekereje ku budasa n’ ubwuzuzanye bwabo. Bakwiye kwishimirana. Buri umwe akishimira mugenzi we.
Kimwe mu bibazo biba hagati y’ abashakanye ni igihe kubera kimwe twabonye haruguru cyo gushaka ko mugenzi wawe amera nkawe, unanirwa kwishimira ubudasa hagati yawe na mugenzi wawe. No mu gihe arimo kuzuza ibyo wowe utari bushobore ntumenye ko ibyo ari ikintu cy’ agaciro ukwiye kumushimira.
Reka mbahe urugero rubafasha kubyumva neza. Abagore muri kamere yabo usanga kenshi ari abantu bashobora gukora ibintu bidasabye ko babanza kubitekerezaho umwanya munini. Ibi bikunze kugaragara nko mu mihahire yabo. Usanga umugore ajya mu isoko akagura n’ ibintu yavuye mu rugo adatekereza kugura. Ibi rero kenshi bigora abagabo kubera ko kuri bo bisaba kubanza kubitekerezaho cyane mbere yo kugura ikintu runaka. Ubusanzwe mu buzima ibi byombi biruzuzanya kuko hari ibintu umuntu agomba kugura aho abiboneye kubera wenda ko bidakunze kuboneka aho hantu cyangwa se kubera ko atari buri gihe cyose wakwibuka kubishyira ku rutonde rw’ ibyo kugura.
Iki cyanditswe kitwigisha ko abashakanye bakwiye kwishimirana mu budasa bwabo. Umugabo akibuka kwishimira umugore we n’ igihe yaguze nk’ umutako kubera gusa ko yawubonye kuri make mu gihe yari agiye guhaha ibyo kurya kubera ko niba uwo mutako umunejeje, uwo munezero w’ umugore uzana amahoro mu rugo akagera no ku mugabo. Kandi, ayo mafaranga utekereza ko yaguhombeje agura uwo mutako ntiyagura ayo mahoro. Ikindi kandi umugore nawe akwiye kwiga kubyakira neza, igihe umugabo we umusabye kurushaho kwigengesera mu buryo akoresha amafaranga, agahaha mbere na mbere ibyo bumvikanyeho, kuko nabyo bifitiye inyungu urugo rwabo bombi.
Itangiro 2:24, Bibiliya itangira igira iti “Ni cyo gituma”, mu yandi magambo ibyo twabonye haruguru: kwishimirana mu budasa n’ ubwuzuzanye bituma “umuntu asiga se na nyina maze akabana n’ umugore we akaramata nuko bombi bagahinduka umubiri umwe.”
Uyu murongo twawugarutseho ubwo twarebaga ku by’ ibanze Bibiliya yigisha ku rushako nyigisho yitwa Iby’ ibanze ngo umuntu agire urushako rwiza igice cya 2
Kurindana mu budasa n’ ubwuzuzanye
Itangiro 2:25, tubona inyungu iva mu kwishimirana mu budasa n’ ubwuzuzanye hagati y umugabo n’ umugore. Bibiliya iravuga ngo
Kandi uwo mugabo n’umugore we bombi bari bambaye ubusa, ntibakorwe n’isoni.
Itangiriro 2: 25 BYSB
Mu rushako iyo hatabayeho kwishimirana mu budasa, usanga abashakanye buri umwe ku giti cye atewe ipfunwe n’ uwo ari we. Ugasanga umugore atewe ipfunwe n’ uko yabonye ikintu cya make yari akeneye maze akakigura ngo ni ukubera ko yavuye mu rugo atabanje kubivuganaho n’ umugabo we kandi ubwo yajyaga mu isoko atari azi ko ari bukibone. Cyangwa se ugasanga n’ umugabo atewe ipfunwe no kwibutsa umugore we kwigengesera ngo babashe gukoresha neza amafaranga bafite. Nyamara byose bikwiye kunganirana.
Muri uyu murongo twigiramo ko abashakanye bakwiye kurindana ngo hatagira uwumva akozwe n’ isoni z’ uwo ari we. Ibi kandi bigera no ku miterere y’ umubiri. Ni inshingano z’ umugabo gutuma umugore we adaterwa isoni n’ uko umubiri we uteye, kandi n’ umugore ni uko. Turi mu gihe kubera ikoranabuhanga mu itangazamakuru hari imitere y’ umubiri yagizwe ibigirwamana bikaba bishobora gutuma abantu bamwe baterwa ipfunwe ni uko Imana yabaremye. Ni inshingano y’ abashakanye kurindana iryo pfunwe bishimirana mu budasa bwabo.
Fatanya natwe gusenga
Nubwo kwishimirana mu budasa aricyo gikwiriye mu muryango. Kubera icyaha si ko bimeze. Abantu benshi babayeho bifuza ko abandi bose bamera nkabo, ibyo rero bizana amakimbirane no kutanezerwa mu ngo. Fata akanya usengera ingo ziri kubamo umwiryane muri iki gihe. Usabe Imana ihumure amaso y’ abashakanye babone ibyiza biri mu kuba bateye bitandukanye.
Kwishimirana mu budasa ntibireba gusa abashatse, ni ikintu umuntu wese akwiye kwitoza mu mibanire ye n’ abandi atitaye ku rwego rw’ imibanire yabo. Fata akanya rero usengere imibanire yawe n’ abandi. Saba Imana ihumure amaso yawe ubashe kubona ibyiza wakwishimira mu budasa bwawe n’ abandi.
Uburyo bwo kubishyira mu bikorwa
Imibanire myiza ntago yikora ahubwo abantu barayubaka. Hari icyo wakora rero ngo wubake imibanire myiza ushingiye kuri iyi nyigisho. Tekereza ku bantu muziranye, abo mukorana, inshuti, abavandimwe, cyangwa uwo mwashakanye (niba warashatse). Ese ni ibiki bakora, cyangwa ni gute bitwara, bigaragaza ubudasa hagati yawe na bo? Ese ni gute wabagaragariza ko ubishimira mu budasa bwanyu? Ahari se bisaba ko ubutaha umuntu mukorana n’ atanga igitekerezo gitandukanye uzafata akanya ukamushimira ko abona ibintu mu buryo bunyuranye. Ahari se ukeneye kwandikira uwo mwashakanye aka kanya ubutumwa bugufi umushimira ikintu yakoze muri iyi minsi mu buryo butandukanye n’ ubwo watekerezaga maze ukaza kwisanga byakugiriye akamaro kurutaho.
Wowe utarashaka ushobora gutangira none kwitoza kwakira imiterere yawe, ugerageza kwisuzuma. Ese ni iyihe miterere yihariye Imana yaguhaye ese ni gute wayigaragariza uwo muntu mwifuza kubana? Ese we ni iyihe miterere yihariye ubona afite? Ese mujya mufata umwanya wo kubiganiraho? Si ngombwa ko muhuza byose icy’ ingenzi ni uko mwakirana mu budasa bwanyu maze mukuzuzanya.
Duhe ubuhamya
Ese hari ikibazo wagize kuri iyi nyigisho? Ni iki se cyagufashije? Cyangwa hari ikintu wumva twazagarukaho mu nyigisho zacu z’ ubutaha? Dusangize igitekerezo cyawe muri comment. Ushobora kandi kudusangiza uko byagenze ubwo wageragezaga gushyira mu bikorwa inama twatanze muri iyi nyigisho maze tugakomeza kwigira hamwe uko twakubaka umuryango nyarwanda urangwa n’ ingo nziza zishoreye imizi mu rukundo rwa Kristo.
Imana ibahe umugisha.
Rwose nshimishijwe nuko muri kristo bitari murushako gusa ahubwo christian community harimo kwishimirana n’ ubwuzuzanye mu budasa kuko i was challenged before gusa Imana ibigaragaza uburyo turi ingingo zitandukanye kd zuzunya muri kristo ex: umutwe n’ikibuno nibindi… uburyo byuzuzanya
Imana ishimwe kubwanyu. Mwakoze!
Wawooo ndishimye cyane gusoma iyi nyigisho rwose, kuko nibyo koko as christians dukwiye kwishimirana mu budasa bwacu haba mu urushako ndetse no muri community turimo
( Ndavuga abantu tubana nabo buri munsi) I pray ngo uku kuri Imana igukoreshe mukuduhindura nokudukuza ngo turusheho kuba ho muri uko kwishimirana mubudasa bwacu ndetse no kurindana ( ngo hekugira uterwa ipfunwe n’ uwo ari we)
Be blessed ndabakunda.
Mwakoze cyane kubwiyi nyigisho rwose mpamya ko uko ari ko kuri twese dukeneye kwakira tukakubaho mugihe tubana n abandi ndetse n abo dutekereza kuzashyingiranwa.
Hanyuma rwose Imana ihabwe icyubahiro kubwo ukwiri nuko yaremye abantu bayo
Muraho neza! Nitwa Innocent nifuzaga ko mwambwira ese guhorana numugore murugo nibyiza cg nibibi kuko njya mbona guhorana nawe bituma dushwana! Kurusha ko tutahorana!
Innocent, urakoze kuri iki kibazo. Guhorana n’ umugore mu rugo si cyo kibazo ahubwo ikibazo n’ igituma mushwana n’ uko mukemura ayo makimbirane abatera gushwana. Mu gice cyitwa kubana neza harimo inyigisho zagufasha kumenya uko uvugana n’ umugore wawe mu gihe muri kumwe n’ uko mwakemura amakimbirane igihe avutse hagati yanyu. Kurikira uruhererekane rw’ izo nyigisho unyuze hano: https://urushako.rw/wp/category/kubana-neza/kubaka-imibanire-myiza/