Nk’ uko iyo ushaka kumenya uko ikintu gikora ubaza uwagikoze, ni ko no ku urushako bimeze. Iyo ushaka kumenya uko wakubaka urugo rwiza ubaza Imana yo yashyizeho urushako. Muri iyi nyigisho turareba ku kwemerera Imana yo yashyizeho urushako akaba ari yo irutwigisha tugaruka ku bintu bitatu by’ ibanze Bibiliya yigisha ku urushako.
Kwemerera Imana akaba ariyo itwigisha
Muri Matayo 11:28-30, Yesu ahamagara abarushye n’ abaremerewe ngo baze bamusange arabaruhura. Ku murongo wa 29 asobanura neza inzira binyuramo ngo aba bantu baje ngo abaruhure babashe kubona ubwo buruhukiro. Bibiliya iravuga ngo “Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu”. Kubona uburuhukiro dukeneye bisaba kwemera kwigira kuri Kristo. Mu bijyanye n’ urushako kimwe n’ ubuzima bwose muri rusange, umuntu ushaka kugera ku buruhukiro Kristo atanga bimusaba kujya mu ijambo ry’ Imana akaba ariho akura amahame agenderaho.
Ikibabaje ni uko abantu benshi bakira urukundo rw’ Imana muri Kristo, nk’ uko twabibonye mu nyigisho yacu iheruka. Nyamara byagera ku urushako rwabo, ugasanga uko babaho bigenwa mbere na mbere n’ umuco w’ aho bakomoka cyangwa aho iterambere rigeze. Ibyo bisa no kugura igikoresho gishyashya cy’ikoranabuhanga maze aho gusoma ka gatabo kazana na cyo kagaragaza uko gikora (user manual) ugahitamo kujya kubaza umuturanyi wawe ngo n’ uko atunze igikoresho kijya gusa n’ icyo. Imana niyo yashyizeho Urushako kandi muri Bibiliya Imana yaduhaye inyigisho zitandukanye zidufasha gusobanukirwa uko urushako rwiza, rwa rundi rushoreye imizi mu rukundo rwa Kristo, rukwiye kumera. Umugabo n’ umugore bifuza kubaka urugo rwiza mbere y’ uko bareba icyo umuco bakomokamo uvuga cyangwa iterambere rivuga babanza kureba icyo Bibiliya ivuga.
Ibintu bitatu by’ ibanze Imana itwigisha ku rushako
Ni koko Bibiliya yigisha byinshi ku mubano w’ abashakanye gusa iby’ ibanze tubisanga mu Itangiriro 2:24. Bibiliya iravuga ngo: “Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’ umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.” Aya magambo ni umwanzuro w’ inkuru ivuga ku kuntu Imana yaremeye umugabo wa mbere umugore. Muri aya magambo tubonamo ibintu bitatu by’ ibanze Bibiliya yigisha ku rushako:
1. Gusiga se na nyina
Ibi ntibishatse kuvuga ko umugabo n’ umugore bashyingiranwe bajya kuba aho imiryango yabo itari cyangwa ko barekeraho kuyitaho. Kubera ko ijambo ry’ Imana ritavuguruzanya risaba buri muntu kwita ku bo mu muryango we, ndetse utabikora ngo aba yihakanye kwizera kurusha n’ utizera.1 1 Timoteyo 5:8 Ahubwo ibi bishatse kuvuga ko aba bombi bahinduka umuryango wihariye ukwiye kubaho nk’ urugo ukwarwo. Maze uwari umwana mu rugo agahinduka umugabo cyangwa umugore mu rugo rwe kandi ufite inshingano zihariye. Ibi kandi bivuze ko urugo rw’ aba babiri ari rwo bashyira imbere. Ubusabane n’ umubano wabo bombi akaba ari byo bifata umwanya wa mbere.
2. Kubana akaramata
Umugabo n’ umugore bashyingiranwe bakwiye kubana. Si abantu bahura muri weekend cyangwa umwe yagiye mu kiruhuko ahubwa ni abantu basangira ubuzima bwabo bwa buri munsi. Kandi ntago ari abantu babana by’ igihe runaka ahubwo umugabo n’ umugore bashyingiranwe babana ubudatandukana. Tugeze mu gihe abantu benshi kubana babigize nk’ umukino. Bibiliya itwigisha ko kubana k’ umugabo n’ umugore ari igihango ntakuka.2 Matayo 19:3-6 BYSB Abafarisayo baza aho ari baramugerageza, baramubaza bati “Mbese amategeko yemera ko umuntu asenda umugore we amuhora ikintu cyose?” Na we arabasubiza ati “Ntimwari mwasoma yuko Iyabaremye mbere yaremye umugabo n’umugore, ikababwira iti ‘Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe’? Bituma batakiri babiri, ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.”
Si amasezerano y’ igihe gito aho umuntu abivamo uko abishatse. Ibi kandi ntibihindurwa n’ amarangamutima ufitiye mugenzi wawe. Uko byamera kose ukwiye kubana na we akaramata.
3. Kuba umubiri umwe
Umugabo n’ umugore bashyingiranwe bahinduka umuntu umwe.3 Matayo 19:6 BYSB Bituma batakiri babiri, ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.”
Ubumwe bwabo burenze kuba inshuti magara. Bahinduka umubiri umwe. Bakwiye iteka guhuza inama n’ ibitekerezo kandi bagahirimbanira iteka kuba hamwe. Mu mibanire yabo umwe akagirira mugenzi we nk’ uko agirira umubiri we ubwe.
Fatanya natwe gusenga
Abantu benshi usanga bubaka ingo zabo bashingiye ku mico, ibigezweho cyangwa izindi nyigisho zitandukanye. Dukeneye gusenga ngo Imana ihumure amaso y’ abantu babone ko ariyo ifite igisubizo kirambye ku bibazo bigaragara mu ngo, maze bayisange abe ariyo ibigisha uko bakubaka ingo nziza. Dukeneye kandi gusengera abantu batandukanye bafite inshingano yo kwigisha ibijyanye n’ ingo.
Uburyo bwo kubishyira mu bikorwa
Ese wowe ni hehe wigira ibijyanye n’urushako? Iyo uvuze urugo rwiza, ni ikihe gipimo ukoresha upima urugo rwiza? Ni ibyo umuco uvuga, ni iby’iterambere rivuga, ni iby’umuryango w’ iwanyu utekereza cyangwa n’ uko ubona ibyo utabonye mu buto bwawe? Ijambo ry’Imana niryo ryonyine riduha igipimo nyacyo cy’urugo rwiza. Bidusaba rero kugira umwanya wo kwiga Ijambo ry’Imana kugirango tubashe kugira imyumvire ikwiye ndetse n’ imibanire myiza yatugeza ku rushako rwiza rushoreye imizi mu rukundo rwa Kristo. Witegereza shaka umwanya wo kwiga Ijambo ry’Imana muri iki cyumweru.
Hano ku Urushako.rw twiyemeje gufasha abadukurikira kumenya icyo Ijambo ry’Imana rivuga ku rushako n’ uburyo bwo kubishyira mu bikorwa. Bigusaba ibintu bibiri. Icya mbere ni ukwiyandikisha maze ukajya ubona email buri uko dushyizeho inyigisho nshyashya. Icya kabiri Ni ugufata igihe kingana n’ iminota nka 30 mu cyumweru maze:
1) Ugakurikira inyigisho twashyizeho witonze.
2) Ugafata umwanya wo gutekereza uko wabishyira mu bikorwa ibyo wize muri iyo nyigisho
3) Ugafata umwanya wo gusenga usaba Imana kugushoboza unasengera ibyifuzo bijyanye n’iyo inyigisho.
4) Ugasangiza inshuti zawe izi inyigisho ku mbuga nkoranyambaga zawe ngo nazo zimenye ukuri
5) Ukadusangiza ubuhamya bwawe muri comment niba hari icyagufashije, ikibazo wibaza cyangwa imbogamizi wahuye nazo uri kugerageza gushyira mu bikorwa iyo nyigisho.
Ibi bizagufasha kurushaho gufatanya n’ abandi kwiga Ijambo ry’Imana ngo twese hamwe dusubire ku Mana yo yashyizeho urushako maze itwigishe, tumenye icyo twakora ngo twubake ingo nziza zishoreye imizi mu rukundo rwa Kristo.
Imana iguhe umugisha!
Wow Imana ishimwe wee
Kuaba mudufasha kuzamura ukuri kurushako muri bibiriya nkigisubizo nubundi cyanjye byumwihariko mukumenya rwose Aho nkwiye gushakira amakuru. Kandi muramfasha guhita mbibona nkabyumva pe