{"id":1686,"date":"2020-12-18T15:00:30","date_gmt":"2020-12-18T15:00:30","guid":{"rendered":"http:\/\/urushako.org\/wp\/?p=1686"},"modified":"2022-03-01T14:38:44","modified_gmt":"2022-03-01T14:38:44","slug":"umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/","title":{"rendered":"Umwanya nyakuri w\u2019 urushako igice cya 5: ni aho dutorezwa"},"content":{"rendered":"\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Nk\u2019 uko bibangukira umuntu wese kwiga iyo afite uwo yigana ni ko n\u2019 Imana yagambiriye ko abana batozwa kuba abigishwa ba Kristo binyuze mu muryango. Muri iyi nyigisho turareba impamvu Imana isaba abizera kwigisha abana babo n\u2019 uburyo bwizewe abizera bakoresha ngo abana babo bakure nabo bizera.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<h2 class=\"wp-block-heading\">Imana yitaye ku buryo urera abana bawe<\/h2>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Inshuro nyinshi muri Bibiliya Imana itegeka abantu bayo uko barera abana babo. Mu isezerano rya Kera Imana ibwira ubwoko bwa Isirayeli kwigisha abana babo amategeko. (Gutegeka kwa kabiri 6:6, 18:19). Naho mu isezerano rishya ababyeyi basabwa kubanira abana babo mu buryo bwihariye (Abefeso 6:4). Umwanditsi wa zaburi 78, adufasha kumva impamvu nyamukuru ababyeyi bakwiye kwigisha abana babo.<\/p>\n\n\n\n<blockquote class=\"wp-block-quote is-layout-flow wp-block-quote-is-layout-flow\"><p><em>Kugira ngo ab&#8217;igihe kizaza bazabimenye, Ni bo bana bazavuka, Ngo na bo bazahaguruke, Babibwire abana babo,&nbsp; Kugira ngo biringire Imana, Kandi batibagirwa ibyo Imana yakoze, Ahubwo bitondere amategeko yayo.<\/em><\/p><cite>Zaburi 78:6\u202d-\u202c7 BYSB<\/cite><\/blockquote>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\"><br>Impamvu nyamukuru ababyeyi bakwiye kwigisha abana babo ni kugira ngo abo bana nabo biringire Imana. Be kwibagirwa ibyo yakoze ahubwo nabo bazabibwire abazabakomokaho, kugira ngo nabo biringire Imana, bityo bityo uko urubyaro ruhaye urundi. Biratangaje ko ababyeyi benshi iyo batekereje kwigisha abana babo ijambo ry\u2019 Imana usanga intego yabo itandukanye n\u2019 iy\u2019 Imana. Usanga umubyeyi yifuza ko umwana we yakwiga ijambo ry\u2019 Imana kugira ngo azagire imyitwarire myiza ntazabe ikirara,&nbsp; mu gihe Imana yo yifuza ko abana bigishwa ijambo ry\u2019 Imana kugira ngo bayiringire.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Aha wakwibaza uti: \u201cEse kuki Imana yifuza ko abana bakura bayiringira?\u201d Ubusanzwe kwiringira Imana kuri mu buryo bubiri. Hari ukwiringira Imana mu mibereho ya buri munsi ari nabyo abantu benshi bakunze gutindaho iyo batekereje kwiringira Imana. Ariko, Iyo Bibiliya ivuze kwiringira Imana biva mu kumenya amategeko yayo iba ishaka kugaruka ku isezerano yagiranye n\u2019 ubwoko bwayo. Aha Bibiliya iba ishaka kuvuga kwiringira Imana nk\u2019 isohoza isezerano ryayo n\u2019 igihe abantu bo bananiwe. Nk\u2019 uko yabikoze ubwo yatangaga Umwana wayo Yesu Kristo ngo apfe mu cyimbo cyacu twebwe abantu bagomeye Imana.<sup class=\"modern-footnotes-footnote \" data-mfn=\"1\" data-mfn-post-scope=\"00000000000001330000000000000000_1686\"><a href=\"javascript:void(0)\"  role=\"button\" aria-pressed=\"false\" aria-describedby=\"mfn-content-00000000000001330000000000000000_1686-1\">1<\/a><\/sup><span id=\"mfn-content-00000000000001330000000000000000_1686-1\" role=\"tooltip\" class=\"modern-footnotes-footnote__note\" tabindex=\"0\" data-mfn=\"1\"> 2 Abakorinto 5:15-19<br>kandi yapfiriye bose kugira ngo abariho be gukomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw&#8217;uwo wabapfiriye akanabazukira. Ni cyo gituma uhereye none tutazagira uwo dutekereza dukurikije amasekuruza , nubwo ari ko twatekerezaga Kristo, ariko noneho ntitukimutekereza dutyo. Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya. Ariko ibyo byose bituruka ku Mana yiyunze natwe ku bwa Kristo, ikaduha umurimo wo kuyunga n&#8217;abandi, kuko muri Kristo ari mo Imana yiyungiye n&#8217;abari mu isi ntiyaba ikibabaraho ibicumuro byabo, kandi noneho yatubikije ijambo ry&#8217;umwuzuro. <\/span> Muri Kristo Imana yishyuye Impongano y\u2019 icyaha ngo ibashe kwiyunga n\u2019 umuntu wayigomeye.<sup class=\"modern-footnotes-footnote \" data-mfn=\"2\" data-mfn-post-scope=\"00000000000001330000000000000000_1686\"><a href=\"javascript:void(0)\"  role=\"button\" aria-pressed=\"false\" aria-describedby=\"mfn-content-00000000000001330000000000000000_1686-2\">2<\/a><\/sup><span id=\"mfn-content-00000000000001330000000000000000_1686-2\" role=\"tooltip\" class=\"modern-footnotes-footnote__note\" tabindex=\"0\" data-mfn=\"2\"> Abaroma 3:23-26<br>kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyik\u012bra ubwiza bw&#8217;Imana, ahubwo batsindishirizwa n&#8217;ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo. Ni we Imana yashyizeho kuba impongano y&#8217;uwizera amaraso ye, kugira ngo yerekane gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y&#8217;icyo gihe, ubwo Imana yabyihanganiraga, kandi yabikoreye kugira ngo no muri iki gihe yerekane gukiranuka kwayo, ngo ibe Ikiranuka kandi Itsindishiriza uwizeye Yesu.<\/span> Kandi iyo niyo nzira yonyine yo gukirizwamo<sup class=\"modern-footnotes-footnote \" data-mfn=\"3\" data-mfn-post-scope=\"00000000000001330000000000000000_1686\"><a href=\"javascript:void(0)\"  role=\"button\" aria-pressed=\"false\" aria-describedby=\"mfn-content-00000000000001330000000000000000_1686-3\">3<\/a><\/sup><span id=\"mfn-content-00000000000001330000000000000000_1686-3\" role=\"tooltip\" class=\"modern-footnotes-footnote__note\" tabindex=\"0\" data-mfn=\"3\"> Ibyakozwe n&#8217; Intumwa 4:12 <br>Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y&#8217;ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo. <br>Yohana 14:6 <br>Yesu aramubwira ati \u201cNi jye nzira n&#8217;ukuri n&#8217;ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye.<\/span> Kubera ko ntayindi nzira aba bana bashobora gukirizwamo bagomba gutozwa kwiringira Imana kubw\u2019 agakiza kabo ndetse n\u2019 imibereho yabo ya buri munsi. Ubwo buzima buvoma ibyiringiro byabwo bya buri munsi mu murimo Imana yakoze ubwo Kristo yapfiraga ibyaha byacu ku musaraba, ni bwo Imana yifuza ko abizera babaho kandi bakabutoza ababakomokaho uko ibihe bisimburana.<\/p>\n\n\n\n<h2 class=\"wp-block-heading\">Kurera si inyigisho, ahubwo abana bigana ubuzima babona<\/h2>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Abakiri bato batekereza ko kurera ari inyigisho runaka umubyeyi aha umwana we. Ugasanga umuntu avuga ati nimbyara umwana nzamwigisha ibi n\u2019 ibi. Ukuri ni uko mu kurera inshuro zirenga 90%, ntibishoboka ko umubyeyi abanza gutekereza ku byo atoza umwana we. Ahubwo umubyeyi yisanga yatoje umwana we ibintu runaka kubera gusa ko we ubwe, cyangwa abandi babana n\u2019 umwana aribwo buzima babayeho. Usanga abana bigana imyitwarire abo babana bagira mu bihe runaka. Urugero uko abantu bifata bari kumeza&nbsp; umwana yiga uko umuntu yitwara mu bihe runaka binyuze mu kwigana uko abo abana nabo bitwara. Ubundi usanga umwana ahitamo gukora ikintu runaka ashingiye ku ngaruka abona kigira. Ugasanga umwana kenshi ahitamo gukora ibintu abona ababyeyi be nabo bishimira gukora kuruta ibyo bamubwiye gukora. Ubundi ugasanga yirinda ikintu yabonye ko kibabaza ababyeyi be kuruta icyo bamubujije gukora.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ibi ariko ntibivuguruza inshingano Imana iha ababyeyi yo kwigisha abana babo ijambo ry\u2019 Imana. Ahubwo bidufasha kumva impamvu inshuro nyinshi iyo Bibiliya itegeka ababyeyi kwigisha abana babo bijyana no kuba bo ubwabo babanje kwitondera ayo mategeko maze bakabona kuyigisha abana babo. Mu isezerano rishya ho Ijambo ry\u2019 Imana rigaruka cyane ku buryo ababyeyi babaho kuruta inyigisho bigisha abana babo. Ni ukuvuga ko abana ibyo ababyeyi babo baha agaciro ka mbere maze bakabyigana n\u2019 ibyo ababyeyi babo banga bakabyirinda. Aha wakwibaza ute ese ni gute nabaho ubuzima umwana wanjye&nbsp; yakwigana bikamugeza ku kwiringira Imana.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<h2 class=\"wp-block-heading\">Uburyo bwizewe bwo kurera umwana agakura yiringira Imana<\/h2>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kubera ko inshuro nyinshi ibyo abana bigana ku babyeyi atari ibintu umubyeyi abanza gutekerezaho; byaba ari ukwibeshya umubyeyi atekereje ko azatoza umwana we ubu buzima bwo kwiringira Imana binyuze mu kumuha inyigisho runaka. Ikindi kandi, kubera ko kwiringira Imana nabyo ubwabyo birenze inyigisho runaka umuntu yakiriye; gutoza umwana kwiringira Imana bisaba umubyeyi kubaho ubuzima bwiringira Imana maze abana be bakabwigana. Ibi tubibona neza iyo turebye ubuzima bwa Yesu ubwe atoza abigishwa be. By\u2019 umwihariko hari ibintu bitatu twigira kuri Kristo mu bijyanye no guhindurira abantu kuba abigishwa.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Icya mbere, bisaba ko umwigishwa yigira ku mwigisha mu buzima bwa buri munsi. Bibiliya itubwira ko Yesu yatoranyije abigishwa be ngo babane nawe.<sup class=\"modern-footnotes-footnote \" data-mfn=\"4\" data-mfn-post-scope=\"00000000000001330000000000000000_1686\"><a href=\"javascript:void(0)\"  role=\"button\" aria-pressed=\"false\" aria-describedby=\"mfn-content-00000000000001330000000000000000_1686-4\">4<\/a><\/sup><span id=\"mfn-content-00000000000001330000000000000000_1686-4\" role=\"tooltip\" class=\"modern-footnotes-footnote__note\" tabindex=\"0\" data-mfn=\"4\">Mariko 3:14 BYSB<br>Atoranyamo cumi na babiri bo kubana na we, ngo abone uko ajya abatuma kubwiriza abantu ubutumwa, <\/span> Ababyeyi bifuza gutoza abana babo kuba abigishwa ba Kristo bashyira imbere kugirana umwanya na bo nk&#8217; ikintu kidasimburwa. <\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Icya kabiri, bisaba kugira imico runaka igaragaza ibyo wizera mu buzima bwa buri munsi. Yesu ntago yigishije abigishwa be gusenga gusa ahubwo tubona inshuro nyinshi afata umwanya akiherera agasenga.<sup class=\"modern-footnotes-footnote \" data-mfn=\"5\" data-mfn-post-scope=\"00000000000001330000000000000000_1686\"><a href=\"javascript:void(0)\"  role=\"button\" aria-pressed=\"false\" aria-describedby=\"mfn-content-00000000000001330000000000000000_1686-5\">5<\/a><\/sup><span id=\"mfn-content-00000000000001330000000000000000_1686-5\" role=\"tooltip\" class=\"modern-footnotes-footnote__note\" tabindex=\"0\" data-mfn=\"5\"> Mariko 1:35 BYSB <br>Nuko mu museke arabyuka, arasohoka ajya mu butayu asengerayo.<br><\/span>  Bigahinduka umuco ukomeza kugaruka. Ni ngombwa ko abagize umuryango bagira imico runaka ituma abana biringira Imana mu buzima bwabo. Urugero rwa hafi ni umuco wo gushima Imana ku bw\u2019 ibyo kurya. Gushima Imana mbere yo kurya bitoza umwana ko Imana ariyo imubeshejeho. Bigatuma yiringira Imana ku bw\u2019 imireho ye ya buri munsi.<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Icya gatatu, bisaba kwigana ijambo ry\u2019 Imana n\u2019 abagize umuryango. Hamwe no kubana n\u2019 abigishwa be buri munsi Yesu yagiraga umwanya wo kwigana n\u2019 abigishwa be ijambo ry\u2019 Imana. Ni ngombwa ko ababyeyi batoza abana babo agaciro k\u2019 ijambo ry\u2019 Imana binyuze mu kuryigana nabo. Iyo wigana n\u2019 umwana ijambo ry\u2019 Imana uba umwigisha ko muri ubu buzima atari wowe ufite ijambo rya nyuma ahubwo nawe hari uwo ugomba kubaha ariwe Mana.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Wowe nk\u2019 umubyeyi kubaho ubuzima bwiringiye Imana ku bw\u2019 agakiza kawe n\u2019 imibereho yawe ya buri munsi niyo mpano ikomeye ushobora guha umwana wawe. Si ubuzima bwiza cyangwa ishuli ryiza nk\u2019 uko isi itekereza. Kubera ko uramutse umuhaye ibindi byose ariko ntabone kwiringira Imana kubw\u2019 agakiza ke ntacyo byamumarira kuko yarenga akarimbuka (Matayo 16:26). Kubaho ubuzima buvoma umunezero wabwo mu kwiringira Imana biha umwana wawe ubuzima yakwigana bukamuzanira inyungu z\u2019 iteka ryose. Ibi ariko ntibikuraho inshingano yo kwigisha abana bawe ijambo ry\u2019 Imana. Kuko Kwizera kuzanwa no kumva ijambo rya Kristo.<sup class=\"modern-footnotes-footnote \" data-mfn=\"6\" data-mfn-post-scope=\"00000000000001330000000000000000_1686\"><a href=\"javascript:void(0)\"  role=\"button\" aria-pressed=\"false\" aria-describedby=\"mfn-content-00000000000001330000000000000000_1686-6\">6<\/a><\/sup><span id=\"mfn-content-00000000000001330000000000000000_1686-6\" role=\"tooltip\" class=\"modern-footnotes-footnote__note\" tabindex=\"0\" data-mfn=\"6\"> Abaroma 10:17 BYSB Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n&#8217;ijambo rya Kristo. <\/span><\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Kubera ko umubyeyi atabasha kugenzura abo umwana azigana mu buzima bwe bwose bimusaba guha agaciro k\u2019 ibanze umwanya wo kuganira n\u2019 umwana we. Ni ngombwa ko umubyeyi agira umwanya wo kumenya amakuru y\u2019 umwana buri munsi. Ese umwana wawe ni ibiki yigira mu kwigana abo abana nabo haba mu rugo, ku ishuli, mu baturanyi cyangwa mu nshuti? Ushobora kubimenya binyuze mu kubaka ubucuti no kuganira nawe kenshi bityo ukamufasha guhitamo ibyiza akaba aribyo akomeza ibibi akabyanga.&nbsp;<\/p>\n\n\n\n<p class=\"wp-block-paragraph\">Ibi byose ariko, kuba umubyeyi abikora ntibitanga isezerano ntakuka ko umwana we azakura yiringira Imana. Agakiza ni impano y\u2019 Imana si uruhurirane rw\u2019 ibintu runaka umubyeyi akora ngo bigeze umwana we ku kwizera. No mu gukora ibi byose twavuze haruguru, umubyeyi abikora yiringira Imana yonyine kubw\u2019 agakiza k\u2019 umwana we si imirimo itandukanye yakoze. Maze, agakomeza gusenga ngo Imana mu buntu bwayo izahe uwo mwana iyi mpano y\u2019 agakiza.&nbsp;<\/p>\n<div class=\"gsp_post_data\" \r\n\t            data-post_type=\"post\" \r\n\t            data-cat=\"icyo-imana-yifuza-ku-babyeyi,inyigisho-shingiro,kurera-neza,umwanya-w-urushako\" \r\n\t            data-modified=\"120\"\r\n\t            data-created=\"1608303630\"\r\n\t            data-title=\"Umwanya nyakuri w\u2019 urushako igice cya 5: ni aho dutorezwa\" \r\n\t            data-home=\"https:\/\/urushako.rw\/wp\"><\/div>","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nk\u2019 uko bibangukira umuntu wese kwiga iyo afite uwo yigana ni ko n\u2019 Imana yagambiriye ko abana batozwa kuba abigishwa ba Kristo binyuze mu muryango. Muri iyi nyigisho turareba impamvu Imana isaba abizera kwigisha abana babo n\u2019 uburyo bwizewe abizera bakoresha ngo abana babo bakure nabo bizera.&nbsp; Imana yitaye ku buryo urera abana bawe Inshuro [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":1688,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[17,4,6,11],"tags":[12,13,14],"class_list":["post-1686","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-icyo-imana-yifuza-ku-babyeyi","category-inyigisho-shingiro","category-kurera-neza","category-umwanya-w-urushako","tag-ababyeyi","tag-abana","tag-kurera-neza","eq-blocks"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.2 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Umwanya nyakuri w\u2019 urushako igice cya 5: ni aho dutorezwa - Urushako.rw<\/title>\n<meta name=\"description\" content=\"Turareba impamvu Imana isaba abizera kwigisha abana babo n\u2019 uburyo bwizewe abizera bakoresha ngo abana babo bakure nabo bizera.\u00a0\" \/>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Umwanya nyakuri w\u2019 urushako igice cya 5: ni aho dutorezwa - Urushako.rw\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Turareba impamvu Imana isaba abizera kwigisha abana babo n\u2019 uburyo bwizewe abizera bakoresha ngo abana babo bakure nabo bizera.\u00a0\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Urushako.rw\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2020-12-18T15:00:30+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2022-03-01T14:38:44+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/wp-content\/uploads\/2020\/12\/coaching.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1000\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"463\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"admin\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"admin\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/\"},\"author\":{\"name\":\"admin\",\"@id\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/#\/schema\/person\/8cd0c02f2c7558305051ce34f753877d\"},\"headline\":\"Umwanya nyakuri w\u2019 urushako igice cya 5: ni aho dutorezwa\",\"datePublished\":\"2020-12-18T15:00:30+00:00\",\"dateModified\":\"2022-03-01T14:38:44+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/\"},\"wordCount\":1421,\"commentCount\":9,\"publisher\":{\"@id\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/#organization\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/wp-content\/uploads\/2020\/12\/coaching.jpg\",\"keywords\":[\"ababyeyi\",\"abana\",\"kurera neza\"],\"articleSection\":[\"Icyo Imana yifuza ku babyeyi\",\"Inyigisho shingiro\",\"Kurera neza\",\"Umwanya w' urushako\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/\",\"url\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/\",\"name\":\"Umwanya nyakuri w\u2019 urushako igice cya 5: ni aho dutorezwa - Urushako.rw\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/wp-content\/uploads\/2020\/12\/coaching.jpg\",\"datePublished\":\"2020-12-18T15:00:30+00:00\",\"dateModified\":\"2022-03-01T14:38:44+00:00\",\"description\":\"Turareba impamvu Imana isaba abizera kwigisha abana babo n\u2019 uburyo bwizewe abizera bakoresha ngo abana babo bakure nabo bizera.\u00a0\",\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/wp-content\/uploads\/2020\/12\/coaching.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/wp-content\/uploads\/2020\/12\/coaching.jpg\",\"width\":1000,\"height\":463},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Urushako\",\"item\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Umwanya nyakuri w\u2019 urushako igice cya 5: ni aho dutorezwa\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/#website\",\"url\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/\",\"name\":\"Urushako.rw\",\"description\":\"Inyigisho zagufasha kubaka urugo rwiza\",\"publisher\":{\"@id\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/#organization\"},\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Organization\",\"@id\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/#organization\",\"name\":\"Urushako.rw\",\"url\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/\",\"logo\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/#\/schema\/logo\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/wp-content\/uploads\/2021\/11\/cropped-A0189AA8-B0E3-4650-AD49-76238D1C7F7E.png\",\"contentUrl\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/wp-content\/uploads\/2021\/11\/cropped-A0189AA8-B0E3-4650-AD49-76238D1C7F7E.png\",\"width\":107,\"height\":90,\"caption\":\"Urushako.rw\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/#\/schema\/logo\/image\/\"}},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/#\/schema\/person\/8cd0c02f2c7558305051ce34f753877d\",\"name\":\"admin\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/4e664cb45f23a37dd25ae8b8facad44178fcc1dd766fa787cd484b9fe9347619?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/4e664cb45f23a37dd25ae8b8facad44178fcc1dd766fa787cd484b9fe9347619?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/4e664cb45f23a37dd25ae8b8facad44178fcc1dd766fa787cd484b9fe9347619?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"admin\"},\"sameAs\":[\"http:\/\/urushako.rw\/wp\"],\"url\":\"https:\/\/urushako.rw\/wp\/author\/admin\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Umwanya nyakuri w\u2019 urushako igice cya 5: ni aho dutorezwa - Urushako.rw","description":"Turareba impamvu Imana isaba abizera kwigisha abana babo n\u2019 uburyo bwizewe abizera bakoresha ngo abana babo bakure nabo bizera.\u00a0","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Umwanya nyakuri w\u2019 urushako igice cya 5: ni aho dutorezwa - Urushako.rw","og_description":"Turareba impamvu Imana isaba abizera kwigisha abana babo n\u2019 uburyo bwizewe abizera bakoresha ngo abana babo bakure nabo bizera.\u00a0","og_url":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/","og_site_name":"Urushako.rw","article_published_time":"2020-12-18T15:00:30+00:00","article_modified_time":"2022-03-01T14:38:44+00:00","og_image":[{"width":1000,"height":463,"url":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/wp-content\/uploads\/2020\/12\/coaching.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"admin","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"admin","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/"},"author":{"name":"admin","@id":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/#\/schema\/person\/8cd0c02f2c7558305051ce34f753877d"},"headline":"Umwanya nyakuri w\u2019 urushako igice cya 5: ni aho dutorezwa","datePublished":"2020-12-18T15:00:30+00:00","dateModified":"2022-03-01T14:38:44+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/"},"wordCount":1421,"commentCount":9,"publisher":{"@id":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/#organization"},"image":{"@id":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/wp-content\/uploads\/2020\/12\/coaching.jpg","keywords":["ababyeyi","abana","kurera neza"],"articleSection":["Icyo Imana yifuza ku babyeyi","Inyigisho shingiro","Kurera neza","Umwanya w' urushako"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/","url":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/","name":"Umwanya nyakuri w\u2019 urushako igice cya 5: ni aho dutorezwa - Urushako.rw","isPartOf":{"@id":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/wp-content\/uploads\/2020\/12\/coaching.jpg","datePublished":"2020-12-18T15:00:30+00:00","dateModified":"2022-03-01T14:38:44+00:00","description":"Turareba impamvu Imana isaba abizera kwigisha abana babo n\u2019 uburyo bwizewe abizera bakoresha ngo abana babo bakure nabo bizera.\u00a0","breadcrumb":{"@id":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/#primaryimage","url":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/wp-content\/uploads\/2020\/12\/coaching.jpg","contentUrl":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/wp-content\/uploads\/2020\/12\/coaching.jpg","width":1000,"height":463},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/2020\/12\/18\/umwanya-nyakuri-w-urushako-igice-cya-5-urushako-ni-ahantu-abagize-umuryango-batorezwa-kuba-abigishwa-ba-kristo\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Urushako","item":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Umwanya nyakuri w\u2019 urushako igice cya 5: ni aho dutorezwa"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/#website","url":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/","name":"Urushako.rw","description":"Inyigisho zagufasha kubaka urugo rwiza","publisher":{"@id":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/#organization"},"potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Organization","@id":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/#organization","name":"Urushako.rw","url":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/","logo":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/#\/schema\/logo\/image\/","url":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/wp-content\/uploads\/2021\/11\/cropped-A0189AA8-B0E3-4650-AD49-76238D1C7F7E.png","contentUrl":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/wp-content\/uploads\/2021\/11\/cropped-A0189AA8-B0E3-4650-AD49-76238D1C7F7E.png","width":107,"height":90,"caption":"Urushako.rw"},"image":{"@id":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/#\/schema\/logo\/image\/"}},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/#\/schema\/person\/8cd0c02f2c7558305051ce34f753877d","name":"admin","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/4e664cb45f23a37dd25ae8b8facad44178fcc1dd766fa787cd484b9fe9347619?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/4e664cb45f23a37dd25ae8b8facad44178fcc1dd766fa787cd484b9fe9347619?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/4e664cb45f23a37dd25ae8b8facad44178fcc1dd766fa787cd484b9fe9347619?s=96&d=mm&r=g","caption":"admin"},"sameAs":["http:\/\/urushako.rw\/wp"],"url":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/author\/admin\/"}]}},"post_mailing_queue_ids":[],"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1686","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=1686"}],"version-history":[{"count":4,"href":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1686\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":2704,"href":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1686\/revisions\/2704"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/wp-json\/wp\/v2\/media\/1688"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=1686"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=1686"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/urushako.rw\/wp\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=1686"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}